Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura, WASAC, gihembye 1,000,000frw, umwana witwa Rukundo Yasiri, wafotowe ari gusana itiyo y’ amazi yari yatobokeye aho atuye muri kigarama mu karere ka Kicukiro.

Uyu mwana w’imyaka umunani y’amavuko, umuhango wo kumushimira ubereye i Nyamirambo Ku ishuri ribanza rya Rugarama yigamo, riri mu kagari ka Gasharu, mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2017.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba WASAC, abarimu ndetse n’ababyeyi b’uyu mwana, Rukundo ashyikirijwe sheki ya 1000,000 frw, anahabwa igare ry’abana azajya agendaho.

JPEG - 158.2 kb

Rukundo Yasiri ahembwe 1000000Frw anahabwa igare ryo kugendaho

 

Umubyeyi we Rukundo Mukusini avuga ko uyu mwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yanyuze Ku itiyo yatobokeye ahitwa Kimisange, agahita ashaka amashashi akarwana no kuyisana kuko yabonaga amazi ari gupfa ubusa.

JPEG - 142 kb

Umubyeyi we yari yaje kumushyigikira ahabwa igihembo

Uzabumugabo Virgile,wafotoye uyu mwana ifoto akayisangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga asaba buru muntu gufatira urugero kuri uyu mwana, nawe yari yitabiriye uyu muhango.

Agize ati” Nanyuze kuri uyu mwana afite ishashi ari gusana itiyo yatobotse, nshimishwa n’uburyo umwana ungana atya azi akamaro k’ibikorwa remezo. Nayisangije abandi ku mbuga nkoranyambaga iza kugera kuri WASAC ari naho yahereye insaba kumushakisha ngo imuhembe.”

JPEG - 118.2 kb

Rukundo Yasiri yafotowe asana iryo tiyo ryari ryatobotse

Umuyobozi wa WASAC ir. Aimé Muzola, avuze ko 35% by’amazi batanga apfa ubusa kubera itoboka ry’amatiyo, kubaka ibikorwa remezo no mu gusimbuza amatiyo ashaje.

Igikorwa cyo guhemba Yasiri ngo gitangije ubukangurambaga Ku baturage basabwa kujya bahamagara 3535 mu gihe babonye amazi ameneka cg aho biba amazi.

JPEG - 111.6 kb

Abanyehuri bigana na Yasiri bishimiye uruzinduko rwa WASAC kuri iri shuri

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

One Response

  1. sebanani j Paul

    Mana weeeee!!!!! Gusa ibi aba bayobozi bakoze ni byiza peee. Kuko uwo mwana yakoze igikorwa cy’ubutwali