Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Alexis Murenzi wari ufite ipeti rya Senior Sergent muri Polisi yo mu muhanda, yazamuwe mu ntera agirwa Assistant Inspector of Police (AIP) asimbutse iranka ya Chief Sergent (CS).

AIP Murenzi yamenyekanye cyane kubera abantu banyura ku Gishushu mu Karere ka Gasabo bamushimiraga uburyo akora akazi ke neza. Byanamuhesheje igihembo cy’umuntu utanga serivisi neza, yahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

JPEG - 131 kb
Umwaka ushize AIP Murenzi yari yahembwe nk’umukozi watanze serivisi nziza muri 2017

Amahuriro y’Imihanda yo ku Gishusu ni amwe mu yakunze kugorana cyane cyane mu masaha ya nyuma y’akazi. Ariko abatwara ibinyabiziga bahanyura bemeza ari uburyo ayobora imodoka kandi y’ishimye ari byo abandi bagenzi be bakwiye kureberaho.

JPEG - 91.4 kb

AIP Murenzi atarazamurwa mu ntera yamenyekanye kubera umuhate agira mu kuyobora imodoka no kuganiriza abashoferi

AIP Murenzi ni umwe mu bapolisi 1.015 Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera muri Polisi y’Igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Theos Badege nawe ari mu bazamuwe mu ntera, aho yavuye ku ipeti ya Assistant Commissioner Police (ACP) agirwa Commissioner of Police (CP).

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

One Response

  1. Chadia

    Waaaw! Byiza cyane! Uyu mugabo yarabikwiye pe kuko atanga gahunda mu muhanda buri wese akishima! Nanjye mfite ububasha namuhenba bishimishije! Congratulations to him!!!!!!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published.