Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Abanyeshuri barangije kwiga ubukanishi mu ishuri ryigenga rya EMVTC Remera muri Gasabo bemeza ko butanga akazi gahoraho kandi kinjiza amafaranga vuba.

Babitangaje ubwo abarirangijemo bahabwaga impamyabushobozi zabo zemewe n’Ikigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ku cyumweru tariki 03 Ukuboza 2017.

Abahawe impamyabushobozi ni abanyeshuri 382 bize ubukanishi bw’imodoka mu gihe cy’umwaka umwe, muri bo abakobwa bakaba ari 30.

Uwineza Aline waje muri iryo shuri arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ahamya ko akunze umwuga we.

Agira ati “Ndi mu imenyerezamwuga nakoraga neza ku buryo n’abankuriye mu igaraje bampaga ku mafaranga twinjije nkikenura.”

Akomeza agira “Abandi bakobwa na bo nibatinyuke baze bige, bakore cyane kuko udakoze ntacyo wageraho kandi bazabishobora kuko natwe twabigezeho.”

Mugenzi we ati “Kera hari abavugaga ko umuntu yiga imyuga ari uko ibindi byamunaniye. Ubu si ko bimeze, nk’ubukanishi butanga akazi gahoraho, akazi katagira ‘pansiyo’ ndetse katanagira amasaha ari ko gatanga n’amafaranga mu gihe gito.”

Umuyobozi w’ishuri ryigenga rya EMVTC Remera, Nshimiye Jacques avuga ko abanyeshuri barangije muri icyo kigo badatinda kubona akazi.

 

JPEG - 343.7 kb

Abarangije kwiga ubukanishi mu ishuri rya EMVTC Remera bahamya ko ubukanishi butagira “Pansiyo”

Ati “Kugeza ubu mu banyeshuri basaga 950 twasohoye, 80% byabo bafite akazi kabahemba. Benshi mu basigaye bakomeje muri kaminuza kuko hari abaza hano barangije amashuri yisumbuye bashaka kumenya umwuga w’igihe gito.”

Akomeza agira ati “Kugira ngo tubone integanyagisho tubifashwamo na WDA bigatuma dushobora gushyira mu bikorwa gahunda zo kwigisha imyuga nk’uko Leta ibyifuza ndetse tukanayishimira kubera inama itugira.”

Akomeza avuga ko ariko bagifite ikibazo gikomeye cy’abarimu b’inzobere mu kwigisha ubukanishi ndetse n’icy’ibikoresho abanyeshuri bimenyererezaho kuko ngo bihenze cyane.

Kimenyi Burakari, umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gasabo yabahamagariye kuzaba inyangamugayo mu mirimo yabo.

Agira ati “Murasabwa kuba inyangamugayo, mukagira ubupfura no gukunda akazi, mwirinde gushaka gukira vuba.”

Akomeza agira ati “Umukiriya ntazakubwire kumugurira icyuma gishya ngo umugurire igishaje, hari ababikora. Ubunyangamugayo n’ubwenge mufite ni byo bizatuma ibyo mukora biramba.”

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.