Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Minisiteri y’ibidukikije iratangaza ko ibyuma bishaje bishobora kuvamo ibishya kandi bikongera kugira akamaro. Ni mugihe hafunguwe ku mugaragaro uruganda rukora za mudasobwa zishaje zikongera gukora kandi ngo ntakibazo.

Uru ruganda ruteganywa kwagurwa mu kongera ibyo rukura muri ibi bifatwa nk’imyanda, rufite ubushobozi bwo kwakira toni ziri hagati 100-150 z’ubwoko 15 bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga ku mwaka. Mu mezi 6 rumaze rukora nibura ngo rwaraburijemo toni 270 z’ibyuka bihumanya ikirere byari guturuka muri ibi byuma.

Kugeza ubu amakusanyirizo y’ibi bikoresho bishaje ari mu turere twa Nyabihu, Huye na Bugesera ariko hakaba hari gahunda yo kongera aya makusanyirizo mu gihugu hose.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.