Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Niyigena Theophile, ni umusore w’umunyarwanda ufite imyaka 18 y’amavuko, avuka mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’amajyepfo, kuri ubu atuye i Rwamagana ari naho abarizwa.

Niyigena umwitegereje ubona akiri muto, akunda gushushanya, ninabyo bimutwara umwanya munini, mu mirimo ye ya buri munsi, uretse gukunda gushushanya , uyu musore yiga ibijyanye n’ubugeni ku ishuri ry’ubugeni ku Nyundo.

Uyu musore bigaragara ko afite impano idasanzwe mugushushanya, iyo witegereje ibishushanyo yagiye ashushanya akoresheje amaboko ye, uhita ubona ko ari umuhanga kandi impano ye izamugeza kure.

Niyigena yatangaje ko yifitemo impano yo gushushanya bityo akaba yakwifuza kuyibyaza umusaruro bikaba byamutunga ndetse akaba yabasha no kumenyekanisha u Rwanda abicishije mugushushanya

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.