Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru
Umunyarwanda NTABANGANYIMANA Jean de Dieu uzwi ku izina rya Jay D cyangwa Jay Rwanda niwe wabaye rudasumbwa wo ku mugabane w’Afurika umwaka wa 2017 mu marushanwa yaberaga mu gihugu cya Nigeria, mu mujyi wa Lagos.
 
Abasore bitabiriye iri rushanwa rya Mister Africa International 2017 uyu mwaka bakoze umwiherero nyuma yo kugera mu mujyi wa Lagos ahari hateganyijwe kubera iri rushanwa, babazwa ibibazo bigiye bitandukanye ku girango bigaragaze kandi harebwe uko basubiza ndetse n’imyitwarire yabo imbere y’akanama gashinzwe kubaha amanota.

Abasore bahataniraga Mister Africa International

Usibye ibi kandi, mbere yo gutangira irushanwa nyirizina bagiye bahura n’abanyamideli batandukanye bakomeye muri iki gihugu mu bikorwa byo gufasha. aha hose niko bagendaga bareba buri umwe witabiriye iri rushanwa uko yitwara mu bandi n’uburyo yamenya kubana n’abantu asanze mu buryo bwihuse.
Ntawahakana ko umunyarwanda Jay Rwanda aha naho yahitwaye nezaa kuko yagaragaje itandukaniro muri bagenzi be.

Jay D Uzwi ku izina rya Jay Rwanda yegukanye irushawa

Ku ikubitiro hakozwe ijonjora mu bihugu byari byitabiiye iri rushanwa hazamo ibihugu umunani aribyo Botswana, Angola, Cameroon, Cote d’ivore, u Rwanda, Mr fashion Africa(Ghana) ,Sierra Leon hamwe n’igihugu cya Nigeria ari nacyo cyari cyakiriye iri rushanwa.
Abateguye iri rushanwa basanganye Jay Rwanda kinyabupfura, urukundo, ubwiza budasanzwe, umuco, umubiri ugororotse, kwiga agafata vuba n’ibindi. Jay Rwanda yaje mu bihugu bine aribyo u Rwanda, Angola, Sierra Leone hamwe n’igihugu cya Botswana .
Ibi bihugu uko ari bine ni nabyo byagombaga kuvamo rudasumbwa wa Afurika umwaka wa 2017.

Abari mu irushanwa babajijwe ndetse biyerekana imbere y’abantu batandukanye

Jay Rwanda yahigitse abo bari bahatanye muri iri rushanwa rya Mister Africa International 2017 aho yakurikiwe n’umusore ukomoka mu gihugu cya Angola, Sierra Leone naho uwo mu gihugu cya Botswana aza ku mwanya wa kane.
Uretse kuba Jay Rwanda watsinze yahawe amadorari ya Amerika angana n’ibihumbi bitanu ($5000) ndetse agahabwa n’amahirwe yo kuzenguruka u Burayi yerekana imideli mu birori bikomeye, harimo no gukorana n’inganda zikomeye ku isi mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa byazo.
Twakubwira ko Jay Rwanda yarahataniye iki gihembo n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye harimo uwo muri Angola, Botswana, Cape Verde, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire, Eritrea, Gambia, Ghana, Liberia, Sierra Leone, Tanzania, Uganda, Senegal na Nigeria.
 

Umusore w’umunyarwanda niwe rudasumbwa wa Afurika

 
TUMUKUNDE B.Dieudonne
MENYANIBI.COM
Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published.