Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Umunyamabanga w’agateganyo wa Leta y’Amerika, Donald Yamamoto, ategerejwe i Kigali ku matariki ya 13 na 14 Ukuboza 2017, akazagirana ibiganiro na Perezida Kagame ugiye kuyobora Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU).

Urwo ruzinduko ni rumwe mu zindi nyinshi agiriye mu bihugu bitandukanye,aho yahereye muri Somalia akazakomereza muri Kenya, Ethiopia, i Londre mu Bwongereza akazasoreza mu Rwanda.

Ibiganiro azagirira mu bihugu bitandukanye,biganisha ku mutekano muri Afurika, ubufatanye bw’Amerika n’Afurika mu by’ubukungu ndetse n’iterambere ry’Umugabane muri rusange.

JPEG - 36.6 kb

Donald Yamamoto azahura na Perezida Kagame, uzaba ayoboye Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe umwaka utaha

Uruzinduko azakorera i Kigali ni rwo rusa n’urukomeye kuko azaganira na Perezida Kagame ku birebana n’umugabane w’Afurika, bitewe n’uko Perezida Kagame ari we uzaba uyoboye uwo muryango mu gihe cy’umwaka wose guhera muri Mutarama 2018.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.