Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Waba uri umwe mu bantu bakunda kwibagirwa ijambo ry’ibanga mu gihe ugiye kurukuta rwawe rwa Facebook? niba ukoresha uru rukuta waba ugiye gutandakana no kumara umwanya mu nini utekereza ijambo ry’ibanga (password) mu gihe uba ugiye kufungura konti yawe ya Facebook

Umuherwe akaba ari nawe washinze urubuga nkoranyambaga rwa Facebook Mark Zuckerberg, agiye gushyira ahagaragara uburyo bufasha buri wese ukoresha uru rubuga gufungura konti ye hifashishijwe isura.

Ibi bikaba bije nyuma yo gusanga abantu batari bake bibagirwa ijambo ry’ibanga (password  cyangwa mot de passe) bityo bagacika burundu kuri uru rubuga rimwe na rimwe bikabasaba gukora indi konti nshya kandi iyo bari bafite mbere nayo yaba igihari.

Byagaragaye ko abantu batari bake bakunda kwibagirwa password zabo bityo bakava ku rukuta rwa Facebook

Ibi kandi biri no mubyo urubuga rwa Facebook rwari rwariyemeje kugeraho muri uyu mwaka wa 2017 aho batangaza ko bizafasha abakunzi ba facebook kudafata umwanya batekereza ijambo ry’ibanga ahubwo bagakoresha umwanya muto bitewe no kwifashisha isura yabo gusa mu gihe bagiye gufungura Facebook.

Nkuko bitangazwa na Mark Zuckerberg, ku ikubitiro abazakoresha ubu buryo ni abifashisha telefone zigezweho (smartphone) mugihe baba bagiye kuri Facebook dore ko bazajya bakoresha ubu buryo binyuze kuri camera y’imbere kuri telefone zabo.

Mu gihe uzajya ubasha kujya kur iFacebook, uzajya uhitamo uburyo bukoroheye harimo n’ubwo dusanzwe dukoresha. mu gihe ariko uzajya uhitamo ubu buryo bwo gufungura Facebook wifashishije isura, hazajya hashira amasegonda make cyane Facebook iri kwitegereza isura yawe niba yaba iri mu bubiko bwayo biryo nisanga igufite, urukuta rwawe rubone gufunguka ntakindi usabwe gukora.

Sibyo gusa dore ko uzajya ubona n’ubutumwa binyuze muri email cyangwa hakoreshejwe sms (notification) bwerekana ko ufunguye urukuta rwa Facebook ukoresheje ubu buryo nkuko byari bisanzwe bigenda.

Uruganda rwa Apple akaba arirwo rwatangije ubu buryo bugezweho dore ko bukoreshwa kuri telephone  iPhone X zakozwe n’uru ruganda zimaze iminsi zisohotse aho umuntu utunze  iPhone X ayifungura hifashishijwe isura ye.

Kugeza ubu, haracyari gukorwa isuzuma hifashishijwe ubu buryo aho bitarenze uyu mwaka batangaza ko buzajya ahagaragara bityo buri wese akabasha kujya afungura konti ye ya Facebook byoroshye.

Abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga bo bakaba batari kwemeranya n’ubu buryo bushya Facebook igiye kuzana aho bakavuga ko hari abanu byabangamira doreko kuba uru rukuta rwa Facebook rugiye gufata amasura y’abantu bose ku isi barubarizwaho, byaba biri munyungu za bamwe ndetse aya masura akaba ashobora no kwifashishwa muzindi gahunda zitandukanye na Facebook

TUMUKUNDE B.Dieudonne
MENYANIBI.COM

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru