Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Shabban Hussein Tchabalala wakiniraga Amagaju, nyuma yo kugurwa na Rayon Sports bamweretse abafana, baramuterura bamushyira mu kirere

Tchabalala asohoka mu modoka

Tchabalala asohoka mu modoka

Ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove aho Rayon Sports ikorera imyitozo, kuri uyu wa Kane abafana ba Rayon bakiriye rutahizamu mushya wakiniraga Amagaju, nyuma yo kugurwa n’iyi kipe kuri uyu wa Kane.

JPEG - 240.7 kb
Abafana akihagera bahise bamushyira mu kirere

Tchabalala wazanywe n’Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Itangishaka Bernard, yaje guhita ajya ku kibuga aho ikipe yakoreraga imyitozo, abafana bamwakirana ibyishimo byinshi ndetse babanza no kumwikorera ku bitugu.

JPEG - 217.8 kb
Rwarutabura amuha ikaze muri Rayon

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko yishimiye cyane kuba aje gukina mu ikipe ya Rayon Sports, kuko ayifata nk’ikipe ikomeye kandi ishobora kumuzamura

Ati “Birashimishije cyane kuba nabaye umukinnyi wa Rayon SPorts, ni ikipe ikomeye kandi ifite abafana benshi, iyo uyikinamo bituma wanagaraga ukaba wakwigurisha, ndumva nizeye kuzayifasha kugera kuri byinshi”

Umwe mu binjizaga abafana nyuma yo kwishyura 1000Frws

Umwe mu binjizaga abafana nyuma yo kwishyura 1000Frws

Iyi kipe ya Rayon Sports kandi yanagaragayemo abandi bakinnyi babiri baturutse Uganda, harimo uwitwa Mugume Yassin washimwe cyane n’abafana ndetse n’abatoza bavuga ko bategereje kongera kumwitegereza, hakaza ndetse n’undi witwa Yafe Yaffesi utigaragaje cyane.

 
Andi mafoto ya Tchabalala agera mu myitozo y’uyu munsi:

Tchabalala yakiriwe na bagenzi be barimo Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir ndetse na Bimenyimana Bonfils Caleb

Tchabalala yakiriwe na bagenzi be barimo Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir ndetse na Bimenyimana Bonfils Caleb

Nahimana Shassir ahoberana na Tchabalala

Nahimana Shassir ahoberana na Tchabalala

Pierrot bakinana mu ikipe y'igihugu y'u Burundi amuha ikaze, ati ibitego tuzabimariramo

Pierrot bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Burundi amuha ikaze,

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.