Trending
Heat Index
Posts Tagged ‘Important’
Most Recent
 
Read More
2 days ago

Muri 2016 hakiriwe abarwayi 2800 babaye imbata y’ibiyobyabwenge

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) igaragaza ko umubare w’abafite ubumuga bwo mu mutwe bakirwa mu bitaro byabagenewe bya Ndera, ukomeje kwiyongera.

Byatangajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge wabereye mu Karere ka Kirehe, tariki ya 22 Kamena 2017.

MINISANTE ivuga ko mu mwaka wa 2015 ibitaro bya Ndera byakiriye abarwayi 440 babaye imbata y’ibiyobyabwenge.

Mu mwaka wa 2016 abo barwayi bariyongereye kuko ngo ibyo bitaro byakiriye ababarirwa mu 2800; nkuko byavuzwe na Dr Turate Innocent umuyobozi mukuru ushinzwe kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zirimo n’izo mu mutwe, mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima, [...]

935
 
Read More
2 days ago

Gaz Methane igiye gucukurwa mu Kivu izatanga MW 200 z’amashanyarazi

Igihugu cya Congo n’u Rwanda bagiranye amasezerano akubiye mu mushinga wo gucukura Gaz Metane iri mu Kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kuyibyazamo amashanyarazi angana na MW200.

Ni amasezerano yashizweho umukono n’Abaminisitiri b’ibihugu byombi bashinzwe ibirebana n’ingufu ku wa 22 Kamena 2017.

Gukorera hamwe uyu mushinga byasabwe n’Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, gusa nta gihe gihamye kivugwa uwo mushinga uzaba wuzuye kuko bataratangira gukora imbanziriza-mushinga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’ibikorwa-remezo mu Rwanda Kamayirese Germaine avuga ko uyu mushinga uzihutishwa cyane kurusha indi mishinga yagiye [...]

1309
 
Read More
2 days ago

Ministre w’intebe Murekezi yarahije abacamanza b’urukiko rwa gisirikare

Ministre w’intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi arasaba abacamanza bo mu nkiko za gisirikare gutanga serivise nziza, kurangwa n’ubushishozi, ubunyangamugayo n’ikinyabupfura gisanzwe kiranga ingabo z’u Rwanda.  Ibi yabibasabye ubwo yakiraga indahiro ya visi perezida n’iy’umucamanza b’urukiko rwa gisirikare.

Lt.Col. Deo Rusizana, visi-perezida w’urukiko rwa gisirikare na capt. Gerard Ntaganira umucamanza muri urwo rukiko ni bo barahiriye kuzatunganya imirimo yabo, indahiro zakiriwe na ministre w’intebe Anastase Murekezi.

Mu mpanuro yagejeje kuri abo bacamanza barahiye, yabibukije ko icyizere bagiriwe [...]

2805
 
Read More
2 days ago

Umunyarwanda Ntilikina agiye gukina NBA mu ikipe ya New York Knicks

Umukinnyi ukomoka mu Rwanda Flank Ntirikina yaraye atoranijwe n’ikipe ya New York Knicks yo muri eta zunze ubumwe z’Amerika muri NBA

Frank Ntilikina, ni umukinnyi wa basket ukomoka mu Rwanda yaraye akabije inzozi ze gukina muri shampiyona ya basketball yo muri leta zunze ubumwe z’Amerika aho yatoranyijwe n’ikipe ya New York Knicks yamurwaniraga na Dalllas Mavericks mu muhango wo gutoranya abakinnyi bato bafite impano wabereye i Brooklyn mu mujyi wa New York.

Muri uyu muhango wo gutaranya abakinnyi, Ntilikina w’imyaka 18 yafashwe n’ikipe ya New Yorks Knicks ari nawe yatoranyije bwa mbere byatumye aba umukinnyi wa mbere w’umufaransa watoranyijwe hakiri kare ku [...]

1683
Urashaka Akazi?
 
Read More
3179
 
Read More
6545
 
Read More
8041

 
Read More
5610
 
Read More
29172
Trending Topics
Important
Utuntu n'Utundi
Imyidagaduro
Ikoranabuhanga
Politiki
Imikino
Urukundo
Amakuru
Urubyiruko
SuperWebTricks Loading...
NOW SHOWING AT KIGALI CENTURY CINEMA
Top Stories
 
 
 
 
 
Right Now
 
Muri 2016 hakiriwe abarwayi 2800 babaye imbata y’ibiyobyabwenge
 
 
 
 
 
Top Five
Heat Index
 
1
Dore uko Perezida Kagame yasubije umusore washakaga kumubera umukwe
 
2
Umuhanzi Diamond yanze impano yagenewe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda.
 
3
NEW!Yakoze telefone idakoresha Sim-Card ntigurirwemo n’ikarita yo guhamagara.
 
4
NEW!Ubuhamya (02)– Dore ibyabaye kuri Mutoni nyuma yuko abonye umukiriya
 
5
Umusaza w’imyaka 60 yaguwe gitumo aryamanye n’umwana w’imyaka 4 – Amafoto