Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwari rumaze icyumweru rwarashyize igorora abakiriya barwo n’abantu bitabiraga Tombola rwakoreshaga muri Tour du Rwanda.

Tour du Rwanda yarangiye ku cyumweru ntariki ya 19 Ugushyingo 2017, yarangiye SKOL itanze amagare umunani na tike zirindwi zo kugenda muri kajugujugu.

Muri iyo Tombola SKOL yari yashyize muri Tour du Rwanda, abantu batomboraga binyuze kubinyobwa byayo babaga baguze n’uburyo bwo kurushanwa kunyonga igare riba riteretse hamwe, abatsinze bagahabwa ibihembo bitandukanye.

SKOL yatagaga igihembo cy’igari rifite agaciro k’ibihumbi 100RWf buri munsi, Terefoni eshatu zigezweho, imitaka, imipira yo kwa mbara na tike yo gukurikirana Tour du Rwanda mu ndege.

Iyi tike y’indege yatsindiwe n’abantu barindwi mu bice bitandukanye by’igihugu abayitsindiye barebeye isiganwa rya Tour du Rwanda bazenguruka muri kajugujugu SKOL yakodeshaga amadorali ya America 300 ku isaha, abarirwa muri bihumbi 250RW.

JPEG - 160.6 kb

Hari n’abatsindiye itike yo kugendera muri kajugujugu

Benurugo Kayihura Emilienne, ushinzwe gutegura ibikorwa muri SKOL avuga ko Tour du Rwanda ya 2017 yagenze neza kuko insinzi isigaye mu Rwanda kandi bakaba baranamamaje ibinyobwa byabo ikaba isize bimenyekanye cyane.

Uretse ibihembo SKOL yatanze ku bakiriya bayo, yanatangaga igihembo ku mukinnyi wegukanaga agace ka Tour du Rwanda (vainqueur d’Etape) kingana n’Amadolari ya America 680 (ibihumbi 570RWf), icupa ry’inzoga ya litiro eshatu yo mu bwoko bwa SKOL Malt.

SKOL yanatangaga ibinyobwa byayo ku buntu bari bitabiriye isiganwa rya Tour du Rwanda barimo abakinnyi, abatoza, abanyamakuru n’abandi bashyitsi bari muri Tour du Rwanda.

JPEG - 373.4 kb

Abatsindiye itike yo kugendera mu ndege ni uku barebaga Tour du Rwanda

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru