Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Urubyiruko rwo mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera rurasabwa kwirinda ibiyobyabwenge, kugira isuku no gufasha abaturage muri rusange kugira isuku no kwirinda ababashuka bashaka kubashobora mu bikorwa bibangiriza ubuzima n’ejo hazaza habo.

Ibi babisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Bwana MWESIGWA Robert, nyuma y’umuganda wakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018 mu kagali ka Nyabagendwa aho urubyiruko rw’aka kagali n’abakozi b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko batunganyije ubusitani n’uturima tw’igikoni ku miryango itatu itishoboye.

Mwesigwa Robert  yababwiye ko igihugu kibateze byinshi byiza kandi ko ibyo bitagerwaho bacyangiza ubuzima bwabo babujyana mu biyobyabwenge.

Mwesigwa kandi yabasabye ‘Kugira isuku mubyo bakora byose, naho bari hose kuko u Rwanda ntirushaka abafite umwanda.”

Uyu muyobozi yasabye Abaturage ba Rilima kongera imbaraga mu burere bw’abana babo kugira ngo badakomeza kwangirikira mu biyobyabwenge.

Usibye kurwanya ibiyobyabwenge, urubyiruko rusabwa no kwirinda ubusinzi bw’inzoga zisanzwe kuko iyo basinze bibakurura mu ngeso mbi badatekereje zirimo ubusambanyi, ubujura n’ibindi.

Urubyiruko rwa Bugesera ruvuga rutazatezuka mu gukomeza gukorera Igihugu nk’uko byemezwa n’uhagarariye urubyiruko mu karere Bwana MUTWARE Antoine.

Uturima tw’Igikoni twubatswe ni dutatu, batunganya n’ubusitani mu ngo eshatu, gukora urugo bakata neza imiyenzi ndetse batera n’ibiti by’imbuto ziribwa muri izi ngo z’abatishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu kagali ka Nyabagendwa.

Mutware avuga ko bazakomeza gushyigikira Akarere kugira ngo kese imihigo, ati:” nk’ubwo  uturimo tw’igikoni twubatswe mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi, hakozwe ubusitani mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere isuku.”

Yongeraho ko muri iki gihe cya gahunda y’Intore mu biruhuko bari bafite gahunda yo gufasha abatishoboye muri buri kagali kandi byarakozwe, ati:”hubatswe uturima tw’igikoni tutati munsi ya 74 mu karere kose turwanya imirire mibi, hakorwa ibikorwa bigamije gusana ubwiherero bigera kuri 72, no gukurungira inzu z’abatishoboye byose bigamije guteza imbere umuco w’isuku mu baturage b’Akarere kacu.”

Ukurikiyeyezu Alexis, umwe mu bagize komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu yasabye urubyiruko rwa Rilima gutanga amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo n’ubw’Igihugu muri rusange, yasabye kandi ababyeyi gukomeza ubufatanye muri uwo murongowo kurwanya abangiza abangavu.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru