Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Guhera ku itariki ya 24 Ukwakira 2017 ikipe ya Rayon Sports ntiyemerewe gukorera imyitozo ku kibuga cyubatswe n’umuterankunga wayo Skol.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2017, nibwo Perezida mushya wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yabitangaje.

Muvunyi avuga ko Skol yababwiye ko bazongera gukinira kuri icyo kibuga ari uko babanje kwerekana uburyo amafaranga bahawe yakoreshejwe mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Agira ati “Ntabwo ari ukwirukanwa hari hashize imyaka itatu hataratangwa ikoreshwa ry’amafaranga.”

Akomeza agira ati “Nanjye nshyigikiye ko ayo mafaranga agaragazwa, turashyiraho abagenzuzi b’imari baturebere uko ayo mafaranga yakoreshejwe kandi turi kureba uko byakwihutishwa ntibiri butinde.”

Ngarambe Charles, wayoboraga umuryango wa Rayon Sports nawe yatangaje ko koko basabwe kugaragaza umutungo kandi ko biteguye kuwugaragaza.

Agira ati “Reka turaza kubaha amakuru nyayo, ubu tubirimo nibirangira turabibatangariza.”

Abajijwe impamvu batigeze bagaragaza uwo mutungo mbere ntacyo yashatse kubivuga.

Ku ruhande Rwa Skol ntitwabashije kubona amakuru ajyanye n’impamvu bafashe icyo cyemezo. Inshuro nyinshi twahamagaye ubuyobozi bwayo ntibabashije kuyitaba kuko ngo bari bari mu nama.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya kigali today, ngo kuva Rayon Sports yahagarikwa ku kibuga yubakiwe na Skol, yatangiye gukorera imyitozo ku kibuga yahoze ikoreraho imyitozo mu gihe gishize kizwi ku izina rya Malaria kiri mu Rugunga.

Uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwatangiye gutera inkunga ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2014. Hakaba hateganyijwe inama igomba guhuza impande zombi kugira ngo bagire izindi ngingo bumvikana ho.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru