Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Bamwe mu batwara abagenzi ku magare mu mugi wa kigali baravuga ko bagiye kunoza imikorere kugira ngo hirindwe impanuka zo mu mihanda. Polisi y’u Rwanda ibasaba kumenya amategeko y’umuhanda no kwibumbira mu mashyirahamwe azwi hagamijwe kwirinda izo mpanuka zibera mu mihanda.

Mu biganiro byabahuje na polisi y’u Rwanda, abatwara abagenzi ku magare mu turere dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, biyemeje guhindura imikorere hagamijwe kugira uruhare mu gukumira impanuka.

Umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP  Emmanuel KABANDA, asaba abatwara abagenzi ku magare kumenya amategeko y’umuhanda no kwibumbira mu mashyirahamwe azwi.

Mu isesengura rikorwa buri kwezi na polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, rigaragaza ko kugeza kuri 15% by’impfu zikomoka ku mpanuka mu mihanda, ari abapfa bari ku magari.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru