Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Kuri uyu wa kane taliki ya 11 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko,  hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abanyamahoteli, utubari, utubyiniro n’abafite amacumbi.

Iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta,  Jonhston Busingye,  ari nawe wari umushyitsi mukuru ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda  IGP Emmanuel K.Gasana, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali , Pascal Nyamurinda ndetse n’umuyobozi w’ihuriro ry’abatanga serivisi zo kwakira no gucumbikira abantu  mu Rwanda(Rwanda Hospitality Association), Nsengiyumva Barakagwira.
Mu ijambo yagejeje ku bayobozi n’abacunga ibigo byavuzwe haruguru bagera kuri 250, Minisitiri Busingye yavuzeko iyi nama ari ingenzi kuko yiga ku kibazo cyugarije abanyarwanda;
aho yavuze ko abikorera  bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu  kandi ko serivisi batanga nazo ari umusanzu ukomeye  ku mutekano.

Yagize ati:”Ni ibyo kwishimira kuba duhuriye hano twiga ku kibazo cy’ibiyobyabwenge kandi mu nzego zitandukanye , tuvuga ku kintu cyatuma ku mpamvu zitandukanye, ibyo dukora ejo cyangwa ejo bundi byahagarara ntagikozwe.”

 
Yakomeje agira ati:” Ibiyobyabwenge si ibyo kurya, si imiti, nta ntungamubiri bigira, ntitugomba kwirengagiza ibibera hanze hano, ntitugomba kurebera urubyiruko rwacu ruri mu biyobyabwenge n’iyo bataba abana bacu, tugomba kuvuga “Oya, ntibigomba kutubera mu maso.”
Minisitiri Busingye yongeyeho ati:” Ubu turaha tuvuga ibiyobyabwenge , hari bamwe mu bana bacu bari aho tutari barimo gukora bimwe mu byo turimo gufatira imigambi yo kurwanya, ntimugomba gutinya abakiliya banyu mwabona babirimo kabone n’iyo baba babazaniye amafaranga.”
Yavuze ko ubwiyongere bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bwakabije muri iyi myaka kuko nko muri 2008, hakirwaga  imanza 20 ku biyobyabwenge 20, none muri iyi myaka ziragera  ku 3000, maze agira ati:”Iki ni ikibazo dufite kuko bituma udatekereza neza, nta buzima bwiza, bituma umuntu yishora mu byaha bitandukanye,…muri rusange,umutekano w’abantu n’ibyabo ntibyabana n’ibiyobyabwenge.”

Yasabye abitabiriye inama kuba abafatanyabikora, bagatanga amakuru kuwo babona akora ibifite aho bihuriye n’ibiyobyabwenge , abasaba k obo  n’abo bayobora mu kazi bakwiye kuba maso , ko twese dushyizeho akacu twabirwanya.

 
Minisitiri Busingye yavuze ko mu itegeko rishya rigiye kuzasohoka ku birebana n’ibiyobyabwenge,  igihano gito ku bazajya bafatirwa mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge kizaba imyaka 20 y’igifungo, kikazageza ku gifungo cya burundu bijyanye n’uburemere by’icyaha.
Asoza yagize ati:”Icy’ibanze twifuza ari ukurangwa n’ubushake, ubufatanye, gusangira amakuru n’ibindi byose bigomba kudufasha kugirango tugere ku ntego yo guca burundu ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko rwacu.”
Mu ijambo rye, IGP Gasana yashimiye abitabiriye  inama anavuga ko n’ubwo  bakora akandi kazi ariko baje mu buryo bw’ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

 

Yakomeje avuga ko amadosiye 3000 ajyanye n’ibiyobyabwenge n’ibisindisha ariyo yakozwe umwaka ishize , 4000 byafungiwe ibiyobyabwenge no kunywa ibisindisha biganjemo urubyiruko, naho 116 bamaze gufatwa kuva uyu mwaka watangira, 66 muri bo ni urubyiruko.”

Yagize kandi ati:”Birashoboka ko twabirwanya kugeza kuri 95 ku ijana, ndabasaba ubufatanye, inzego zose zirahari kdi ziteguye ubwo bufatanye.”

Asoza IGP Gasana yavuzeko kujya mu biyobyabwenge ari uguta umuco, ubwenge n’icyerekezo maze avuga ko ntawabyemera ahubwo bigomba kurwanywa kandi ko ntacyananirana habayeho ubufatanye , abasaba gucuruza  neza ariko hatarimo ikintu cy’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda mu ijambo rye, yavuze ko Umujyi ugomba gukura ariko zimwe mu nkingi ugomba gukuriraho,  iy’ibanze ari umutekano, abawutuye bakaba aribo babifitemo inyungu kurusha abandi ngo kuri we, ibi ntibyagerwaho nta bufatanye.

 

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.