Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Uruganda rwitwa Strawtech rutangaza ko rugiye gukemura ikibazo cy’abantu baburaga inzu zo kubamo kuko rwatangiye kubaka inzu nto ziciriritse zimukanwa. Uru ruganda rutangaza ko ababyifuza bubakirwa izo nzu zimukanwa mu gihe kitarenze amasaha ane bakishyura guhera ku mafaranga 3,187,500RWf.

Uru ruganda rwa Strawtech rusanzwe rukora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amatafari mu bisigazwa by’umuceri bahuye no mu bisigazwa by’ingano.

Izo nzu zimukanwa ruzubakisha ibyo bikoresho. Kubaka metero kare imwe ni amadorali ya Amerika 250, abarirwa mu bihumbi 210RWf.

Inzu nto ishoboka baheraho bubakira umuntu ngo igomba kuba ingana na metero kare 15.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Strawtech, John Onimbo agira ati “Uzanye ayo mafaranga rwose tubasha kuguha inzu yose irimo ibyumba n’ubwiherero bwayo.”

Icyo basaba umuntu ni amafaranga, igishushanyo yifuza hamwe n’ikibanza ashaka guterekamo inzu ye.

Uwimutse azinga ibikuta n’igisenge biyigize, akabipakira mu modoka akayijyana aho ashaka.

Cyakora ngo umuntu ushatse kwimukana inzu ashobora kugira ibyo ahomba kuko mu kuyisenya hangirika irangi n’isima yasizwe igice cyo hasi gikandagirwaho.

JPEG - 125.5 kb

Banubaka inzu zigerekeranye

Umwubatsi w’izi nzu, Twizeyimana Alain Yves avuga ko zifite ubushobozi bwo kuramba imyaka irenze 50.

Agira ati “Iyi nzu ishobora kuramba imyaka irenze 50 kuko izubatswe mu Budage nyuma y’intambara ya kabiri y’isi (1945) ziracyariho.”

Inzu za Strawtech zishobora kubakwa ari amagorofa cyangwa ari inzu isanzwe, biterwa nuko uwayisabye abyifuza.

Uruganda rwa Strawtech ruvuga ko 60% by’ibigize bene izo nzu bikomoka mu Rwanda. Ibikoresho bituruka hanze bikaba ari ibyuma, impapuro n’ibirahure bigize inzugi.

Abo Strawtech imaze kubakira kugeza ubu ngo ni abasirikare, ariko ngo biteguye kubakira n’abandi bose bifuza gutura aho batazamara igihe kinini, barimo impunzi.

JPEG - 312.6 kb

Ibyo byatsi nibyo bakoramo ibikoresho bubakisha izo nzu zimukanwa

JPEG - 112 kb

Muri ibyo byatsi havamo itafari rimeze uko

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

8 Responses

  1. Eric

    Nonese inkuru nziza nkiyi koko mwarangiza ntimunaduhe numero ngotubahamagare koko simuduhemukiye muduhe numero repose

  2. JEAN PIERRE

    Ni byiza cyane ariko ngize impungenge. Iyi nzu yimukanwa ntushobora kugenda wigiriye nko mu kazi wagaruka ugasanga bayibye?

  3. Joseph

    Mwiriwe neza aya amakuru n’impamo kandi uwashaka ibindi bisobanuro birambuye yahamagara iyi nimero tukamuhuza n’abamufasha

    Tel:0786 486 844

  4. Eric

    Ahubwo byiza mwanaduha na number tukabahamagara. Ibisigaye ndumva ari original

  5. Betty

    N inkuru nziza cyaneeeee ariko amakenga niyose ndibaza iyi nzu itarinzwe utanayirayemo yakwibwa!

  6. John

    Ibyo muvuga sibyo kuko mwanze kuduha contacts zabo ngo twibarize!

  7. John

    Mubaze neza amakuru kuri aya mazu kuko, nasomye Brochure yabo aho barigusobanurira neza ibicyiro byabo, nasanze ahubwo barahenda cyane. Ngo bubaka kuri 1m sqr ku 400 $. Ikind Ngo inzu ya 3 bedrooms na salon 15,000,000 Frw. Kandi mubyukuri umuntu ashobora no kubaka inzu nziza kuruta kurI ayo mafaranga