Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Mutangampundu Esther wakinaga umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yitabye Imana kuri uyu wa Kane, azize impanuka y’imodoka yagoganye nayo ari mu myitozo amanuka kuri Buranga mu Karere ka Musanze.

Mutangampundu yari amaze iminsi mu kigo cya Africa Rising Cycling kiri i Musanze hamwe na bagenzi be baturutse mu bihugu bitandukanye, aho bitoreza umunsi ku munsi bitegura amarushanwa atandukanye yaba ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego rwa Afurika muri rusange.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.