Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere taliki 20 Ugushyingo 2017, urubyiruko rurenga 200 rwibumbiye mu muryango w’Abasaveri ruri mu ngando shuri mu Karere ka Musanze mu ishuri ry’ubumenyingiro rya ETEFOP VTC basabwe kurangwa n’urukundo rw’ibikorwa.

Ni ingando shuri ku rwego rw’Igihugu aho urubyiruko rwigishwa gukunda Imana , Igihugu no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Umukozi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ushinzwe ubukangurambaga Bwana HABINEZA Paul wasuye akanaganiriza uru rubyiruko yabashimiye ibikorwa bakoze birimo kubaka , gusanira ubwiherero imiryango itishoboye ndetse n’isuku n’isukura mu tugali dutandukanye abasaba gushyira urukundo mu bikorwa.

Umutware w’Abasaveri mu Rwanda Bwana NDAYISENGA Eugène yashimire urubyiruko rwitabiriye ingabo ruva mu ma diyoseze gaturik, igihugu cy’uburundi na Congo , abasaba kubaha amahame n’amategeko y’abasaveri ateganya kugira ibikorwa byiza.

Umukecuru w’imyaka 77 Marita utuye mu Kagali ka Cyabagarura w’ubakiwe ubwiherero yashimiye urubyiruko , ashimira n’ubuyobozi bwiza.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.