Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente arasaba urubyiruko gufata iya mbere mu bikorwa byose byo guhashya ruswa kugira ngo U Rwanda rube igihugu kizira ruswa. Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu, ubwo yasozaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ari nabwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo ku rwanya ruswa.

U Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu kurwanya ruswa, aho icyegeranyo kigaragaza uburyo ruswa irwanywa muri Afurika y’Uburasirazuba (EABI) cyo muri 2017 gishyira u Rwanda ku mwanya wa 3 muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu bihugu byashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa.

Nubwo hari intambwe yatewe ariko, haracyari inzego zinyuranye zikirangwamo ruswa, ndetse n’abaturage bakaba nta bushake buhagije bafite mu gutanga amakuru kuri ruswa, aho icyegeranyo cyakozwe na TI-Rwanda cyagaragaje ko muri 2016, abaturage bangana na 15,4% aribo bafite ubwo bushake, bavuye kuri 19% muri 2011.

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko uruhare rwa buri wese kugira ngo tugere ku gihugu kizira ruswa rukenewe, by’umwihariko asaba urubyiruko gufata iya mbere.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru