Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Nyuma y’uko Minisiteri y’ubuzima itangarije ko itabi rizwi nka Shisha riciwe burundu ku butaka bw’u Rwanda, irasaba abarinyoyeho kugana abaganga bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze kuko ngo rifite ingaruka zikomeye zirimo na kanseri.

Ministeri y’ubuzima yasobanuye ko itabi rya Shisha rikunze kugaragara mu tubari dutandukanye ritemewe mu Rwanda kandi ko abazarenga ku mabwiriza yatanzwe bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko.

Iyi ministeri ivuga ko mu igenzura yakoze ndetse n’ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, bigaragara ko Shisha ifite ingaruka zikomeye ku buzima zimo kanseri y’íbihaha, igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero. Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko bakiriye neza iki cyemezo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS bugaragaza ko gukurura umwotsi wa Shisha mu gihe cy’isaha bingana no kunywa amasegereti ari hagati 100- 200 y’itabi ako kanya mu gihe bisobanurwa ko atari ryiza ku buzima.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru