Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Aya masezerano afite agaciro ka miliyali 104 z’amafaranga y’u Rwanda akaba ari inguzanyo izishyurwa mu myaka 38 ku nyungu iri munsi ya 1%.

Aya masezerano yasinyweho ku ruhande rwa leta y’u Rwanda na minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete mu gihe ku ruhande rwa Banki y’isi yasinyweho n’uhagarariye banki y’isi mu Rwanda Yaseer El Gamar.

Impande zombi zemeza ko aya masezerano ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu gihe minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete we ashimangira ko uru ari urundi ruhare rufatika banki y’isi igaragaje mu kunganira leta y’u Rwanda gukemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi ku nguzanyo y’igihe kirekire kandi idahenze.

Yaseer El Gamar uhagarariye banki y’isi avuga ko aya mafaranga ari igice gito cya miliyali 271 z’amanyarwanda iyo banki yageneye iterambere ry’urwego rw’ingufu mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu andi akazatangwa mu bindi byiciro bibiri bizakurikiraho.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ingufu Kamayirese avuga ko aya mafaranga azunganira izindi mbaraga zirigushyirwa mu kwihutisha isakazwa ry’amashanyarazi rikava kuri 41% y’ingo ziyafite uyu munsi bigere ku 100% mu myaka irindwi iri imbere.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.