Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru
Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.Ayo ni amagambo y’Imana aboneka mu gitabo cy’Imigani 22;6. Ibi mbivugiye impano idasanzwe iri mu mwana muto w’imyaka 3 n’igice witwa Amizero Juge ubwiriza iteraniro ry’abantu 3000 benshi bagafashwa n’amagambo y’Imana ava mu kanwa ke.

Amizero Juge ni umwana w’imfura wa Pastor Habanabakize Schadrack, bakaba batuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Ababyeyi be ni abakristo mu Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi i Nyamirambo (SDA Nyamirambo). Amizero yiga mu ishuri ry’incuke mu mwaka wa kabiri, akaba akunze gukoresha ururimi rw’igifaransa. Afite impano n’ubuhanga mu bijyanye no kubwiriza ijambo ry’Imana akaba amaze umwaka umwe akoresha iyo mpano. Kuri ubu akomeje gutumirwa hirya no hino muri Kigali abwiriza.

Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Se umubyara ari we Pastor Habanabakize Schadrack, yavuze ko Amizero n’ubwo akora ibyo byose atari yamenya gusoma ariko akaba azi gukoresha mudasobwa (computer), aho abasha kuyifungura, kwinjira mu bubiko (Folder), kumenya aho yabitse amafoto ari nayo akunze gukoresha abwiriza n’ibindi utakekera umwana w’imyaka itatu.

Amizero Juge

Amizero avuga ko yifuza kuzaba Pasiteri

Amizero afite inzozi zo kuzaba Pasiteri ndetse ngo n’iyo yasohokanye n’ababyeyi be bakabona nk’ibikinisho by’abana bitari mu byakoreshwa mu ivugabutumwa, urugero bakabona nk’imbunda, Amizero ngo ahita abwira ababyeyi be ko ibyo bikinisho bitabereye umupasiteri, mbega ukabona atabyishimiye.

Se wa Amizero, yabwiye Inyarwanda ko igifasha umwana wa bo Amizero Juge gushira amanga agahagarara imbere y’imbaga akabwiriza adategwa cyangwa ngo avangirwe, ari uko umwanya munini iyo bari mu rugo, baba barimo kuganira ku ijambo ry’Imana, bagasoma Bibiliya bari kumwe, bakaganira ku nkuru zitandukanye. Kimwe mu bimufasha ngo ni ukutamumenyereza kureba amafirime n’ibindi bihabanye n’ijambo ry’Imana byamuhuza. Yagize ati:

Ikintu kibimufashamo nka hano iwanjye mu rugo ntabwo dufite Televiziyo ni ukuvuga rero umwanya w’ibintu byo muri Televiziyo byamaraga bitwara umwanya mu bwonko bwe, tuba dushyiramo ibintu natwe tugenzura neza. Amakuru tuyareba kuri interinet kuko dufite computer, ubwonko bwe buracyari fresh ntabwo burajyamo amafilime atandukanye, umwanya munini wa nimugoroba tuwukoresha tuganira ijambo ry’Imana.

Amizero Juge

Ababyeyi ba Amizero Juge

Amizero Juge

Amizero Juge

Amizero Juge nubwo akora ibitangaza benshi aracyari umwana muto cyane

Amizero Juge iyo arimo kubwiriza, akoresha amafoto akaba ari yo asobanura kuko atari yamenya gusoma. Agenda akanda kuri computer iba imuteretse imbere cyangwa se agakoresha telekomande, ifoto imwe yavaho akabasha kujya ku yindi akanze ‘Next’. Iyo arimo kubwiriza haba mu nsengero atumirwamo haba hari insakazamashusho nini ku buryo abakristo babona iyo foto agezeho asobanura. Abakristo benshi ubona baba bizihiwe ndetse bamukurikiranye cyane.

Se wa Amizero yadutangarije ko magingo aya uyu mwana we ari gutumirwa cyane mu materaniro y’abantu bakuru akababwiriza kandi bagafashwa. Kuri iki cyumweru gishize akaba yari yatumiwe i Remera mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, abakwiriza inyigisha ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Mbese urashaka kwimuka?’ Yabasabye ko nibimuka bajya bimukira mu mazu meza aho kujya mu mabi arutwa n’ayo babagamo mbere yo kwimuka.

Amizero Juge

Ati ‘Hari abantu bimuka bakava mu nzu mbi bakajya mu nzu nziza cyane’

Amizero Juge

Abwiriza no mu iteraniro ry’abantu basaga ibihumbi 3

Amizero Juge

Asoza kubwiriza akabaza niba hari abafashijwe benshi bakamanika amaboko

REBA HANO ‘AMIZERO’ ARIMO KUBWIRIZA ITERANIRO RYOSE RIGAFASHWA

 

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru