Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Kakooza Nkuliza Charles wamenyekanye hano mu Rwanda ku izina rya KNC, ni umwe mu bantu bamamaye cyane hano mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhanzi, ubunyamakuru, kwamamaza serivise zitandukanye kuma radio, television n’ahandi hamwe n’ibijyanye ni gukina filime.

Uyu mugabo washinze Radio 1 na TV 1 bisanzwe bikorera ku Kacyiru , arubatse ndetse akaba afite umugore n’abana. Ku myaka hafi 36 agiye kuzuza, KNC areba kure agasanga hari byinshi biri guhindura isi kandi bizasigira abantu ibibazo.

Ibi ni nabyo bituma areba kure akavuga ibizaba mu mwaka wa 2032 nubwo ubusanzwe guhanura nta bantu bari basanzwe babimuziho.

Ubwo KNC na Angely Mutabaruka bari bari mu kiganiro

Ubwo KNC yarari mu kiganiro RIRARASHE gisanzwe gica kuri kuri TV1 hamwe na mugenzi we Angely MUTABARUKA  yatanze ubuhanuzi buzaba mu myaka 15 iri imbere ndetse asaba abantu ko bafata ikaramu n’urupapuro bakabyandika kugirango bamenye ubuhanuzi bwe bityo abazaba bakiriho icyo gihe bazabirebe.

Ibi Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yabitangaje bitewe n’uburyo areba ahantu ikoranabuhanga riri kugana muri iyi isi ya none agasanga abantu benshi bari kuvanwa mu mirimo yabo bagasimbuzwa ibyuma, amakarita agezweho (ATM Card), robot ndetse ibigo bimwe na bimwe bigafunga imiryango hagasigara hakora iri koranabuhanga benshi twita ko riri kutuzanira iterambere twifuza.

Ibi byuma benshi bazi nka ATM bigufasha kubitsa no kubikuza utiriwe ukora urugendo ugana kuri banki

Aha KNC yatanze urugero ku rwego rwama banki aho yavuze ko mu myaka iri imbere abona abakozi bakoraga kuri za guichet bazaba batagihari bitewe n’uburyo ikoranabuhanga riri kuzana uburyo bwo gutuma umuntu yikorera akazi kose harimo nko kohereza amafaranga kuri konti y’umuntu, kwishyura ukoresheje ikarita n’ibindi.

Uyu muyobozi wa TV1 yongeye kugaruka kubijyanye na roobot ziri kuza zisimbura byinshi byakorwaga n’abantu harimo na roobot zisimbura abagore cyangwa abagabo mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Ikoranabuhanga mu bijyanye no gutwara abantu mu mujyi wa Kigali ryatumye benshi babura akazi, gasigara gakorwa n’abantu mbarwa

Ibi bikaba aribyo byatumye KNC areba kure agatanga igihe kingana n’imyaka 15 iri imbere ko abantu bazajya mu mihanda bakigaragabya bamagana ikoranabuhanga riza risimbura abantu.

Mu gihe KNC yaba ari umuhanuzi nyawe koko, ibyo yahanuye byazaba taliki ya 09/11/2032 aho abantu bazagana imihanda itandukanye ku isi hose bagaragakora imyigaragambyo bamagana ikoranabuhanga.

Nta convoyeur ukibaho, nta mafaranga mu mifuka, ukozaho ukagenda

Ubwo ubuhanuzi bwakwiyongera kubyo twari tumuziho nko kuba yari umuhanzi, umunyamakuru, kwamamaza, gutegura ibitaramo, gukina filime, gukora ibijyanye n’ubucuruzi dore ko ibi byose abikora neza nabyo bikamuhira.

Twakubwira ko muri iki gihe ibigo bitandukanye by’ubucuruzi hamwe n’inganda zikomeye zisigaye zikoresha robot mu bikorwa byazo bya buri munsi dore ko robot zikora akazi kenshi mu gihe gito kandi ibyo zikenera ugasanga ni bike ugereranyije n’abantu.

Izi ni robot zikora muri imwe muri restaurant. zikora akazi kazo neza nk’abantu

Yaba muri Restaurant ndetse no muri za bureau hari ahagaragara robot, aho ziba ziri gukora akazi kagakwiye kuba gakorwa n’abantu benshi.

Iyi robot yo yahawe n’ubwenegihugu, isigaye yitabira inama zikomeye nk’abantu ndetse igatanga ibiganiro mu ruhame

Ushobora kwibaza uti:” Ese iri koranabuhanga tugezemo ubu niryo gufasha no guteza imbere abantu cyangwa niryo kubima amahoro n’amaramuko? KNC mu kubishakira igisubizo ati:”NDABAHANURIYE, MU MYAKA 15 IRI IMBERE ABANTU BAZAGANA IMIHANDA BIGARAGAMBYE BAMAGANE IRI KURANABUHANGA!”

TUMUKUNDE B.Dieudonne
MENYANIBI.COM

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru