Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Nubwo bimenyerewe ko utubyiniro tuba dusakuza, muri Kigali hongeye kuba akabyiniro katavuga mu buryo busanzwe ahubwo abantu bakumvira indirimbo muri headphones kandi buri muntu agahitamo umu dj ashaka akanda kuri izo headphones.

Byari bitangaje kubona abantu basohokanye bari kubyina ibintu bitandukanye bamwe baririmba ibintu bidahuye bamwe baseka abandi bakora ibintu bidasanzwe.

Hari ubwo wabonaga abantu bahisemo indirimbo imwe byagaragazwaga n’ibara rya headphones zabo ukabona bose uko bicaranye barahagurutse bararimbanye cyangwa ukabona barahagurutse barabyinnye mu kanya gato ukabona bose batangiye kubyina ibitandukanye bitewe n’uko bahisemo.

Abantu bagiye baza urusorongo kuko mu saha ya saa yine z’ijoro bari bakiri bake, ariko mu masaha akuze hari huzuye.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru