Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru bishimiye kubona Kanyombya bakunze kumva ku maradio no kumubona ku matereviziyo.

Kanyombya ubundi witwa Ndjoli Kayitankore yagaragaye i Nyaruguru mu gikorwa cyateguwe na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko cyo gukangurira abaturage kugira isuku, kuri uyu wa kane tariki 28 Ukuboza 2017.

Kanyombya yiyeretse abaturage mu myambaro y’abagore igizwe n’ikanzu, imisatsi, inkweto ndende bambara mu mbeho (Boots), isakoshi anambaye amataratara y’izuba.

Abaturage bakimubona basakuje cyane, baseka batangarira uburyo yambaye kuko hari n’abari bamubonye bwa mbere.

Yiyerekaga atambuka nka ba Nyampinga maze nawe ahita atangariza abo baturage ko ariwe Nyampinga wa Nyaruguru.

JPEG - 118.5 kb

kure wagira ngo ni umugore

Kanyombya avuga ko yambaye gutyo kugira ngo abaturage bamwiteho bityo bakurikirane ubutumwa yashakaga kubagezaho bwo kwirinda umwanda.

Nk’umukinnyi wamenyekanye mu gukina amafirime, akaba amaze igihe atagaragara ayakina, avuga ko kuri ubu ngo ari gutegura filime yitwa “Abagore baragowe”.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.