Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Me Uwizeyimana Evode, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, avuga ko bigoye kwemeza ko umuntu yafashe ku ngufu uwo bashakanye.

Yabivugiye mu Nteko ishinga Amategeko ubwo yari kumwe na Komisiyo ya Politiki n’uburinganire mu gikorwa cyo kwiga ku mushinga mushya w’amategeko ahana y’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017.

Dipite Kayiranga Alfred Rwasa, ukuriye iyo komisiyo avuga ko usanga hirya no hino mu gihugu abagore batandukanye bafatwa ku ngufu n’abo bashakanye. Nubwo ngo nta mibare ihari ariko mu miryango imwe n’imwe birahari.

Agira ati “Niba hari icyaha gifite uburemere muri iki gihugu ariko kitavugwa, ni abagore bafatwa ku ngufu. Guhana abagabo bakora ibi ndumva ari ngombwa!”

Me Evode yagaragaje ko bigoye kumenya ko umuntu yafashwe ku ngufu n’uwo bashakanye bitewe nuko imibonano mpuzabitsina isanzwe mu nshingano bafite.

Bityo rero ngo umucamanza akaba ariwe ugomba gusuzuma ahereye ku bimenyetso byatanzwe n’urega, ari nayo mpamvu icyo cyaha kidashobora kugenerwa ingingo yacyo.

Agira ati “Ubwo abantu bavugaga ngo dukore icyaha kihariye kijya no gufata ku ngufu uwo mwashakanye, iyo turebye mu bijyanye no gufata ku ngufu, mbere na mbere bigizwe no kuba haba hatabayeho kumvikana, niyo mpamvu byitwa gusambanya ku gahato.

Akomeza agira ati “Twajya ku bashakanye, tugasanga umugore yaremeye gukora imibonano mpuzabitsina by’igihe cyose. Iyo umugore afashe ibendera, aba arahiriye gukora imibonano mpuzabitsina imyaka yose azamarana n’uwo muntu.”

Akomeza avuga aho kuvuga ko umugore yafashwe ku ngufu n’umugabo we ahubwo byavugwa ko yahohotewe.

Ati “Byakwinjira mu gice cy’ihohoterwa kuko umugabo n’umugore ni abantu kumvikana bitajya birangira, ibaho kuko habanje kubaho guhohoterwa, ni kimwe no kwangiza umutungo mutabyumvikanyeho.”

JPEG - 68.9 kb

Dipite Kayiranga Alfred Rwasa, ukuriye Komisiyo ya Politiki n’uburinganire

Ingingo ya 147 muri uyu mushinga mushya ivuga ko umuntu wese ukoresha undi ibikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ibyo bikorwa ni ugushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu, gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’undi muntu.

Iyo ngingo ivuga kandi ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe.

Inavuga ko iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe hagati y’abashyingiranywe, nabyo bifatwa nko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe n’abantu barenze umwe, byateye urupfu uwabikorewe, byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri bikaba kandi byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

2 Responses

  1. Brain

    Amategeko ni meza ariko ntekereza ko hari ikitaratekerejweho kdi cy’ingenzi, mu bashakanye mu gihe cyo kutavuga rumwe mu rugo rwabo maze umwe akiyemeza kubeshyera undi ku cyaha gifite uburemere nk’ubu agamije kumwikiza, amategeko yaba ateganya iki mu gihe uwarezwe iki cyaha bigaragaye ko yabeshyerwaga? Rwose ntawatesha agaciro imiterere y’iri hohoterwa ko ritabaho ariko se mu myumvire y’ukwirengera ntiyazagirwa intwaro yo kwirwanirira mu gihe havutse amatati mu muryango bityo bikaba ifumbire yo kwimika ukwikizanya mu miryango byihuse? Ese kuki hatashyirwamo urwego rwubakiye ku muco rwanjya rubanza gufasha umuryango aho kwihutira mu rwego rutandukanya byihuse abashakanye, ko bigaragara ko ari cyo cyabaye imbuto y’itandukana ry’abashakanye ryiyongereye ku bwinshi muri iki gihe ko mbona hari n’ibituma imiryango itandukana kdi biba bishoborora gukororwa. Gukumira umuco siko kuboneza uburenganzira bwa muntu bihamye.