Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Bamwe mu baturage baravuga ko iyo habayeho ikibazo cy’ibura rya murandasi (internet) hari byinshi byangirika mu mikorere yabo.

 Nubwo murandasi isa n’itabarirwa mu bintu by’ibanze bikenerwa mu buzima bw’abantu, ubu ibintu byahinduye isura kuko iyo murandasi ibuze ubuzima bw’abatari bake burahungabana.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa telefone zigezweho cyangwa ‘smart phone’ miliyoni 5, ibi bikagaragaza umubare w’abantu bagerwaho n’ingaruka zitandukanye iyo habayeho ibura rya murandasi

Mu Rwanda abakoresha murandasi bageze kuri 75% mu gihe hari intego y’uko umwaka utaha abakoresha murandasi bazaba bageze kuri 85%.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru