Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Ni ku inshuro ya kane itsinda ribyina imbyino zigezweho kandi zikundwa n’urubyiruko Snipers Dance Crew rishyize hanze igitaramo cy’imbyino zitandukanye no kwishimana n’abafana babo kiswe Hot December kizaba ku itariki ya 15 Ukuboza 2017 kikazabera mu cyumba mberabyombi cya Hill Top Hotel giherereye i Remera guhera isaa kumi kugeza isaa ine z’ijoro (16:00 – 22:00)

Nkuko tubimenyereye iki gitaramo kigiye kuba ku inshuro yacyo ya kane. kuri iyi nshuro hakazaba hinganjemo imbyino zitandukanye z’amatsinda atandukanye yaba ayo mu Rwanda, mu Burundi, mu gihugu cya baturanyi cya Congo ndetse na Uganda.

Sibyo gusa kuko haza bahagaragaramo impano nyinshi zitarizisanzwe zigaragaramo ndetse hagazagaragaramo umuhanzi w’icyamamare Christopher uzashimisha abaza bitabiriye iki gikorwa.

Iri tsinda rya Snipers Dance Crew mu kiganiro twagiranye ryadutagarije ko nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi bityo ko buri mwaka bagenda batera imbere mu bikorwa byabo byose ndetse no kugira ubumenyi mu mibyinire kandi ko bashimira abakunzi babo , ababatera inkunga ndetse na buri muntu wese wifuza iterambere mu mibyinire yabo.

Andi makuru anjyanye n’ikigikorwa tukazagenda tuyabagezaho.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.