Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ihakorera batangiye guta muri yombi abanywa itabi rya Shisha banabambura ibyo bayinywesha.

Ni umukwabo wakozwe kuri uyu wa 15 Ukuboza 2017 nyuma gato y’itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ryamaganaga ubucuruzi n’ubunywi bw’itabi rizwi nka Shisha ku butaka bw’u Rwanda kubera ingaruka zaryo ku buzima.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Musanze Uwamaliya Marie Claire yavuze ko uwo mukwabo wakozwe hagati ya saa yine na saa sita kuri uyu wa 15 Ukuboza 2017.

Yagize ati ” Umukwabo wakorewe mu tubari tunyuranye two mu mujyi wa Musanze hafatwa Shisha esheshatu”

Akomeza avuga ko Shisha zafatiwe muri uwo mukwabo zahise zishyirwa mu maboko ya Polisi y’Umurenge wa Muhoza hirindwa ingaruka yakomeza guteza ku buzima bw’abaturage.

Yunzemo ati “Ni igikorwa kizakomeza hirya no hino mu karere ka Musanze kikagendana no kwigisha abaturage ububi bwayo kuko kwigisha ari uguhozaho”.

JPEG - 65.8 kb

Uwamariya Marie Claire avuga ko batangiye gushyira mu bikorwa Gahunda ya Minisante nk’uko yabitangaje

Polisi y’igihugu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Tweeter nayo yahise itangaza ko yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo guca burundu Shisha cyafashwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ndetse kigahita gitangira no kubahirizwa.

Yahamagariye abaturage kuyitungira urutoki uwabona aho banywa Shisha cyangwa icururizwa bakayiha amakuru hakoreshejwe umurongo wayo wa telefoni itishyurwa ariwo 112.

JPEG - 62.7 kb

Umwe mu batsimbaraye mu gucuruza shisha yatawe muri yombi

Mu Rwanda itabi rya Shisha ryabuzanyijwe na Minisiteri y’ubuzima nyuma y’uko ikinyamakuru cya Kigali Today cyandika mu cyongereza KT Press gikoze inkuru icukumbuye igaragaza uburyo yifashishwa mu kunywa ibiyobyabwenge bya Marijuana n’urumogi.

Ibyo bikiyongera ku mabwiriza y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima agaragaza ko umwotsi wa Shisha ufite ubushobozi bwo guteza indwara zibasira ibihaha, umutima n’izindi ndwara ku munywi wayo.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru