Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Byashoboka ko waba uri umwe muri aba bantu bavuzwe haruguru cyangwa ukaba ufite ibikoresho bitandukanye byifashishwa muri aka kazi. uyu mwanya ni uwawe ngo nawe ukoreshe uburyo bugezweho kandi bwizewe wifashishije porogarame (App) ya Goora aho ishyirwa muri telefone bityo ugakora ubucuruzi bwawe mu buryo bworoshye wibereye iwawe.

Ikigo kizwi ku izina rya Nyarwanda Goora, cyazanye ikoranabuhanga ryorohereza abantu bingeri zose bashaka kugurisha cyangwa kugura ibicuruzwa bitandakunye, yaba ibyakoze (occasion) cyangwa ibishyashya (new), no gukodesha  cyangwa kugurana hifashishijwe Smart phones.

Iri sosiyete ntiyibagiwe n’uburyo bwamatangazo magufi/petites announces/ads aho ubikora udaciwe amafaranga yo gukoresha iyi Application, mbese servisi ya goora itangwa ntakiguzi na kimwe usabwe. ukoresha Goora agomba kuba afite internet muri telefoni ye.

Uku niko igaragara muri telefone igihe uyikeneye abagiye kuyi Downloading

Nkuko twabitangarijwe numwe mubakoze iyi Application ariwe Bwana Walter BANDORA, yasobanuye byinshi bitandukanye ku bijyanye n’ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu kugura, gukodesha no kugurisha ibintu bitandukanye harimo no kumenyekanisha.

Walter yagize ati:”Goora ni App ikoreshwa n’abantu bo mu bihugu bitandukanye harimoRwanda, Burundi, Tananzania, Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Kur’ubu Goora ikoreshwa mundimi 4, Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa hamwe n’ururimi rw’Igiswahili.

bwana Bandora Walter, umwe mubashinze ikoranabuhanga rya Goora

Walter BANDORA yakomeje avuga ko iyo ufite iyi Application muri telefone yawe,uba ubasha kugurisha ibyawe kuva kubikoresho byo  murugo, mubiro, ibinyabiziga, amatungo, n’imitungo itimukanwa nk’amazu, ibibanza n’ibindi kimwe no kuba wagaragariza abantu servisi utanga naho bayisanga n’ibindi.

Yatangarije urubuga rwa MENYANIBI ko ushaka gukoresha iyi Application ya Goora agomba kuba afite telefoni ya android version 4 kuzamura bityo akajya ahagenewe gukura Application muri telefone ye (Play Store) ukabasha kuyi  download bityo ugahitamo n’ururimi ukoresha, igihugu ,intara,akarere,umurenge,akagari.

Nyuma yo kurenga izi etape zose, nibwo ugera kubicuruzwa bitandukanye ugatangira kubisura.

Ubwo twamubazaga ku muntu waba ushaka kugurisha cyangwa kugira ikindi icyaricyo cyose akora kuri goora kitari ukureba ibicuruzwa, yadutangarije ko bisaba umuntu kubanza kwiyandikisha bityo agafunguza konti muri Goora.

Aha umuntu akaba afungura iyi Application muri telefone ye, akareba ahagana hasi hari uruziga rw’ubururu, App ihita ikwereka ko niba udasanzwe ufite konti muri goora wabanza ukiyandikisha. iyo ukimara kwandika, nibwo uhita uhabwa aho wuzuza ibisabwa, wasoza ukaba ubonye uburenganzira busesuye bwo gutangira gushyiraho ku buntu ibicuruzwa byawe ushaka kugurisha, ugaragaza agace igicuruzwa kirimo, agaciro /ikiguzi cy’igicuruzwa, amafaranga ugicuruzamo n’ibindi.

Iri koranabuhanga rya Goora rikozwe ku buryo ushobora guhindura (edit) /gukosora ibyo wari wanditse kugicuruzwa cyawe mbere, nko mugihe wibeshye. ubasha gushyiraho amafoto 5 wafotoje telefoni agaragaza igicuruzwa neza. Ukanagaragaza nimero ya telefoni uwagushaka yakubonaho bityo ugatangira kuvugana n’abakiriya bifuza igicuruzwa cyawe.

Ushobora kuganira na nyiri gicuruzwa mukumvikana uburyo wamwishyura

App ya goora igaragaza intera (metero,km) ziri hagati yaho uri naho igicuruzwa ureba giherereye. ukiyifungura ubona mbere na mbere ibicuruzwa biri hafi yawe kandi ukabasha kwandikirana (chat) na nyirigicuruzwa mukumvikana igiciro ukoresheje goora utiriwe umuhamagara, gutanga comment cyangwa like n’ibindi.

Goora nta commission yaka aba yicururizaho nabayihahiraho, ibyo bikorwa nabanyirubwite bakivuganira, umuguzi asabwa kubanza kureba igicuruzwa nubushishozi cyangwa akajya kugisura  akishyura nyiri gicuruzwa hakurikijwe uburyo bombi biyunvikaniyeho gukoresha mukwishyurana.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu bamaze kugura no kugurisha bifashishije iyi App ya Goora babitangaza, bavuga ko bishimira uburyo boroherejwe kuko batagitakaza umwanya bajya gushakisha ibicuruzwa bakeneye rimwe na rimwe batanazi aho bari bubikure. Nibyo batabonye kuri iyi App, bavuga ko bashobora guhamagara uwo babonye ugurisha nkabyo akaba yabarangira aho basanga ibyo bifuza.

Abagurishirizaho ibyabo nabo banejejwe cyane nuko babonye aho berekanira ibyo bagurisha muburyo bworoshye kandi kubuntu.

Kurubu  goora yakira urujya nuruza rw’abantu arabaza gushaka ibyo bahaha, n’abandi baza gushyiraho ibyo bashaka kugurisha,. icyiciro cy’ibicuruzwa gifite abantu benshi ni Amamodoka yakoze, Amazu, Ibibanza, Ibikoresho byo munzu nk’intebe zamadiva, firigo, utubati, n’ibindi byinshi.

Walter BANDORA, ya dutangarije ko hari gukorwa app ya goora ku bantu bakoresha telefone zo mu bwoko bwa iPhone, izaboneka kuri AppStore mu gihe kiri imbere, kimwe na website izajya ifasha abadafite telephoni nabo bakaryoherwa na servisi za goora.

Ukeneye ubufasha kuri servisi za gura wahamagara telefone igendanwa (+250785480172). ushobora kuba wabaza n’ikibazo kubijyanye n’iyi uservice ciye ku rukuta rwabo rwa FaceBook cyangwa ukaba wabandikira kuri e-mail: goora.ltd@gmail.com

Twakwibutsa ko igicuruzwa kimaraho iminsi 30, iyo kitaguzwe nyiracyo avugurura itangazo ryacyo ku buntu. Umuntu ukoresha kenshi App ya Goora ariko ayimenyera cyane ndetse akarushaho no kuyikunda.

TUMUKUNDE B.Dieudonne
MENYANIBI.COM

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru