Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Gahunda y’Intore mu biruhuko igamije gufasha urubyiruko rwiga n’urutiga muri iki gihe cy’ibiruhuko bisoza umwaka yatangirijwe mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Kigembe, akagali ka Nyabikenke, umudugudu wa Akimbaka.

Ni igikorwa cyatangijwe kuwa gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2017 nyuma y’umuganda wo gutera ibiti muri aka karere ka Gisagara.

Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri w’Urubyiruko MBABAZI Rosemary yavuze ko gahunda y’Intore mu biruhuko igamije kubungabunga ubuzima bw’ abana n’urubyiruko rwiga n’urutiga barindwa ingeso mbi nk’ibiyobyabwenge n’ibindi byakwangiza ubuzima bwabo; kubigisha umuco nyarwanda, kuvumbura no gukuza impano zabo no kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.

Arasaba urubyiruko gukoresha neza iki gihe cy’impera z’umwaka birinda imyitwarire mibi y’ibiyobyabwenge n’ibibangiriza ubuzima nk’ubwomanzi, ubusinzi n’ibindi.

Iyi gahunda yatangiye tariki ya 25 Ugushyingo 2017 izasozwa tariki ya 13 Mutarama 2018.

Mbabazi asaba ubufatanye n’ababyeyi kugira ngo iyi gahunda yo gutoza ijyende neza cyane cyane baha umwanya abana babo mu kwitabira.

Nyuma y’umuganda wo gutera ibiti kuri hegitari 40 mu Murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara Minisitiri MBABAZI yifatanyije n’abaturage biganjemo urubyiruko kwishimira umusaruro uvuye mu muganda bakoze.

Gahunda y’ibiruhuko ni igihe cyo gukoresha impano neza ku rubyiruko rwiga n’urutiga, aha urubyiruko rwa Kigembe rwakoraga mu nganzo,

Gahunda izajya iba iminsi itatu mu cyumweru; kuwa Mbere, kuwa Gatatu no kuwa Gatanu, guhera saa munani (14h00) kugera saa kumi (16h00).

Muri iyi gahunda urubyiruko ruzajya ruhurira mu mikino n’imyidagaduro igamije guteza imbere impano bafite.

yuma yo gutangiza gahunda y’Intore mu biruhuko, Min MBABAZI yashyikirije urubyiruko rwa Kigembe imipira yo gukina mu rwego rwo kubafasha kwidagadura.

Iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH), Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Inama y’Igihugu y’ Urubyiruko (NYC); ku bufatanye na MINEDUC, MOH/RBC, MIGEPROF, MINADEF,NIC, Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC),n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Urubyiruko rwishimiye kwakira imipira yo gukina izarufasha kubyaza umusaruro ibiruhuko bisoza umwaka.

Meya w’Akarere ka Gisagara Bwana RUTABURINGOGA Jerome yasabye urubyiruko gukomeza inzira y’iterambere birinda ibiyobyabwenge bivugwa muri aka karere.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.