Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka (emboteillage) mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali hagiye kujya hifashishwa amatara ayobora imodoka (Feu Rouge) akoresha ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko izo “Feu Rouge” zikoresha ikoranabuhanga zizabasha kuyobora neza imodoka kuko izihari kuri ubu zidafite iryo koranabuhanga.

Umubyigano w’imodoka mu mihanda ya Kigali ukunze kugaragara mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba ubwo abantu batandukanye baba bajya cyangwa bava mu kazi.

“Feu Rouge” ziriho ubu nta bushobozi zifite bwo kuyobora imodoka uko byifuzwa. Hari igihe biba ngombwa ko zizinywa hakifashishwa Abapolisi.

Rangira Bruno, umuvugizi w’umugi wa Kigali avuga ko izo “Feu Rouge” zikoresha ikoranabuhanga bagiye kuzana zifite ubushobozi bwo kumenya icyerekezo kirimo imodoka nyinshi akaba ariho ziha burenganzira.

Agira ati “Kimwe mubyo dutegura gukora ni ugukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura ibinyabiziga mu muhanda (Intelligent traffic management) aho ‘Feu Rouge’ zizajya zibasha kureba icyerekezo gifite imodoka nyinshi abe arizo zihabwa uburenganzira bwo gukomeza.”

Akomeza uvuga ko zimwe muri “Feu Rouge” zitagikora zigiye kuvugururwa ndetse ngo hari byinshi biri gukorwa kugira ngo ikibazo cy’umubyigano w’imodoka gikemuke birimo kwagura imihanda no guhanga indi mishya.

JPEG - 123.8 kb

Hifashishwa Abapolisi kugira ngo bagabanye umubyigano w’imodoka mu muhanda

Ntagerura Jean Paul, umwe mu bashoferi bo mu mujyi wa Kigali avuga ko hari ubwo “Feu Rouge” zifunga ibinyabiziga, zigatanga uburenganzira ku muhanda utarimo ikinyabiziga.

Agira ati “Wasangaga hari ubwo zifunze ibinyabiziga mu muhanda zigatanga uburenganzira ku muhanda utarimo ikinyabiziga bigatinza abagenzi ariko kuba izizashyirwamo zizaba zifite ubushobozi bwo kumenya ahari imodoka nyinshi bizafasha cyane.”

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.