Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Mu gihe habura iminsi mike ngo Charly na Nina bamurike Album ya mbere y’indirimbo zabo, aba baririmbyi bageze kure imyiteguro y’icyo gitaramo.

Kuri ubu bakomje imyitozo basubiramo indirimbo, bagorora n’amajwi babifashijwemo n’itsinda ry’abacuranzi ryitwa Neptunez Band bazwi muri Jazz Junction n’ababyinnyi bo mu itsinda rya Machinal bagiwe n’abasore batandatu.

Biteganyijwe ko kumurika iyo Album yabo bise “Imbaraga” bizaba ku itariki ya 01 Ukuboza 2017. Bizabera ahahoze ari Camp Kigali.

Ubwo Kigali Today yasuraga aba baririmbyi aho bakorera imyitozo muri Rosty i Kimironko, yasanze imyiteguro bayigeze kure.

Charly yavuze ko kumurika “Album” y’indirimbo yabo ya mbere ariko igikorwa gikomeye kuburyo ngo abigereranya nko kubyara.

Agira ati “Ni nko kwibaruka umwana nyine! Ni ikintu natwe duteguye bwa mbere, dufite icyizere y’uko bizagenda neza cyane! Urebye nyine dutegereje umunsi nyawo ariko twebwe turishimye cyane byaturenze.”

JPEG - 169 kb

Charly na Nina bahamya ko kumurika Album yabo ya mbere ari nko kwibaruka umwana

Mugenzi we Nina agira ati “Twiteguye, turi gukora imyitozo ya nyuma hanyuma turatumira abantu bose yuko batazabura kuko igitaramo kizatangira kare hanyuma bazaze twishimane.”

Muyoboke Alex, umujyanama w’aba bahanzi yadutangarije ko mu bahanzi bose yabashije gukorana nabo, Album ya Charly na Nina ariyo yishimiye kurusha izindi zose.

Agira ati “Ngira ngo urabizi namuritse Album nyinshi harimo iza ba Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, Riderman n’abandi ariko iyi ya Charly na Nina iranshimishije cyane.”

Akomeza agira ati “Hariho indirimbo nyinshi abantu batazi, ’live’ nziza, mbese ni ibintu maze amezi arenga atatu ntegura! Ibindi reka tubihe Imana ku wa gatanu.”

JPEG - 282 kb

Charly na Nina bari kumwe n’abazabafasha mu gitaramo cyabo

Dj Pius, umwe mu bahanzi bazagaragara mu gitaramo cya Charly na Nina nawe yari yaje mu myitozo.

Atangaza ko yiteguye kuzaha abafana be umuziki mwiza azaririmba anabyina, akazanaboneraho kuririmbira indirimbo ye nshya bazahamenyera.

Abandi bahanzi bazagaragara mu gitaramo cya Charly na Nina harimo Andy Bumuntu, Yvan Buravan, Big Fizzo (Farious) na Julianna Kanyomozi.

Amafoto: Muzogeye Plaisir

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.