Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Umuzingo (Album) w’indirimo 10 zihimbaza Imana niwo Chorale Christus Vincit igiye gushyira ahagaragara, ifashe abakunzi bayo kwizihiza Noheli.

Igitaramo cyo kumurikaa iyo Album giteganyijwe kuba ku itariki ya 24 Ukuboza 2017 muri “Centre Urumuri” hafi ya Christus i Remera.

Umuyobozi w’iyo Korali, Irankunda Kayonga Jean D’Amour avuga ko kuri icyo cyumweru bashaka kwinjiza abantu muri Noheli no gufasha abakristu kurushaho gusenga basingiza Imana.

Akomeza avuga ko bazaririmba mu ndimi zirenga eshanu, ku buryo yizeza abazakizamo gusabana n’Imana no kunyurwa ku mutima.

Agira ati “Tuzaririmba indirimbo nyinshi mu cyongereza, ikigande, ikinyarwanda n’ilingala. Umuntu uzaza muri iki gitaramo ntabwo azicuza rwose tuzabereka indirimbo nziza tunabinjize muri Noheli.”

Akomeza agira ati “Dufite indirimbo zitandukanye twihimbiye ubwacu nka Korali ariko dufite indirimbo indwi zigaragaza umwimerere wa Korali yacu ku buryo uriya munsi uzaba ari uw’imigisha ya Nyagasani.”

Chorale Christus Vincit yatangiye mu mwaka wa 2012 igizwe n’abaririmbyi barindwi gusa, kuri ubu ifite abaririmbyi basaga magana abiri (200), bari ku isi yose. Gusa ariko abayiririmbamo umunsi ku munsi ni 70.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru