Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Nyuma y’aho aya makipe ahuye inshuro ebyiri mu byumweru bibiri bishize, APR na Rayon Sports zihobora kongera gukina kuri uyu wa Gatatu .Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda yamaze gusaba FERWAFA ko yabafasha mu gutegura irushanwa rizaba ryitwa

“Ndi Umunyarwanda”, rikazahuza amakipe ane ya mbere muri Shampiona ishize ari yo Rayon Sports, Police Fc, APR Fc ndetse na AS Kigali nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abyemeza.

JPEG - 238.9 kb

Ni igihe cya Diarra na Rugwiro cyo kongera kumvana imitsi

Iryo rushanwa biteganyijwe ko ryazatangira kuri uyu wa Gatatu, aho AS Kigali yazakina na Police Fc Saa Cyenda n’igice, Saa kumi n’ebyiri APR Fc igakina na Rayon Sports, maze amakipe atsinze akazakina umukino wa nyuma ku wa Gatandatu.

JPEG - 204.9 kb

Imikino ibiri iheruka yose Rayon Sports yari yayitsinzemo APR Fc

Gusa kugeza ubu ntibiremezwa neza niba iri rushanwa rizabakuko amakipe yose ataramara kwemeza niba zitabira iri rushanwa.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru