Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Nyuma yo gutsindwa na Kemya ibitego 2-0 mu mukino wa mbere, umutoza Antoine Hey yatangaje ko nta mukinnyi wabanjemo uza kubanzamo ku mukino wa Zanzibar

Kuri uyu wa Kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda @Amavubi@ irakina umukino wa kabiri wa Cecafa, aho iza gukina na Zanzibar iza kubayo ikinnye umukino wayo wa mbere.

Mu kiganiro twagiranye na Antoine Hey nyuma y’imyitozo yoroheje yo kuri uyu wa mbere, yadutangarije ko aza guhindura ikipe yose 100%, ugereranije n’abakinnyi bari babanjemo bahura na Kenya

’’Ku mukino wa Zanzibar twafashe gahunda yo guha amahirwe n’abandi bakinnyi batari bakinnye umukino wa mbere, aho tuza kubanzamo ikipe nshyashya yose, kuko ndi gushaka kugerageza ubundi buryo bwinshi’’

JPEG - 385 kb

Antoine Hey araza guha amahirwe abandi bakinnyi batakinnye umukino ubanza

Antoine Hey kandi yadutangarije kandi ko kuba baratakaje umukino wa mbere, hajemo n’ibibazo by’umunaniro ku bakinnyi ndetse n’uburyo bakiriwe mu buryo bwari bugoye.

Abakinnyi bazabanzamo

Nzarora Marcel

Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel,

Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally

Sekamana Maxime, Nshuti Innocent, Hakizimana Muhadjili

Umutoza Antoine Hey usanzwe ukinisha abakinnyi batatu inyuma, ashobora gukoresha abakinnyi bane inyuma, ku mukino baza gukina na Zanzibar kuri uyu wa Kabiri ku i Saa saba za Kigali, ari zo Saa munani za Nairobi, umukino ukabera kuri Kenyatta Stadium iherereye Machakos

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.