Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya gatatu rya CHAN 2018, Amavubi atsinze Guinea Equatorial igitego 1-0 gitsinzwe na Manzi Thierry

JPEG - 115.9 kb

Manzi Thierry uhesheje intsinzi Amavubi

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rwanda: Eric Ndayishimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Rugwiro Herve, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio na Biramahire Abeddy

Igice cya kabiri kigitangira, Umutoza w’Amavubi yahise akuramo Iradukunda Eric Radu wari witwaye neza mu gice cya mbere, amusimbuza Ombolenga Fitina.

Mu minota 10 ya mbere y’igice cya kabiri, Amavubi yabonye amahirwe agera kuri atatu yashoboraga kuvamo ibitego byari byabazwe, gusa umunyezamu wa Guinea akomeza kuba ibamba
Amavubi yakomeje kurusha cyane ikipe ya Guinea, gusa mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi, umutoza yakuyemo Usengimana Faustin ashyiramo Hakizimana Mujadjili.

Ku munota wa 66 w’umukino, Amavubi yabonye koruneri yatewe na Djihad Bizimana, Manzi Thierry ayitsinda neza n’umutwe, Amavubi aba ayoboye umukino n’igitego 1-0.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru