Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Ni kenshi cyane ujya witegereza ibintu bimwe na bimwe abana bakora ukibaza niba koko wowe waba waranyuze muri ubwo buzima bikakuyobera. rimwe na rimwe ujya wumva bavuga ngo umwana ni umutware ukibaza impamvu yabyo bikakuyobera.

Ni ibintu bisanzwe kandi biba kuri buri mwana wese kuko icyo umwana agiye gukora ntago abanza ngo agitekerezeho niba ari keza cyangwa kibi cyangwa ngo arebe ingaruka cyaza guteza yaba kuri we cyangwa n’undi wese baba bari kumwe. iyo umwana abonye ikintu agerageza ku kwereka ko agishaka rimwe na rimwe akarira kandi yenda utagifitiye n’ubushobozi bwo kuba wakimugurira.

Umwana utangiye gukambakamba cyane cyane abana bari hagati y’umwaka n’imyaka itatu, baba bageze mu gihe cyo gushaka kumenya ikintu cyose babonye.

Nta bumenyi bundi baba bashaka uretse kugera (kwegera) kucyo bari kubonera kure kandi ibi bikarangira aruko bagifasheho bagakina nacyo. yaba ikibi cyangwa ikiza ibyo ntago baba babyitayeho, doreko n’inyamaswa batamenya ko ishobora kubarya.

Iy niyo mpamvu MENYANIBI.COM yabashakiye amafoto 15 agaragaza uburyo abana hari ibintu byinshi bakora byatuba wibaza niba koko baba kuriyi isi dutuyemo.

Umwana ntatekereza ko ari kwangiza. Aha umwana yafotowe agerageza kumena ikirahure cy’Imodoka ndetse abikora abyishimiye cyane

Yishimiye ubwiherero, avana k’umurongo ibikoresho yasanzemo ndetse ahitamo kwigumiramo aratuza

Uburyo uyu mwana yigize nibyo bimushimishije kandi abandi bana babibonye nabo barabiririra cyane bakumva ari byiza.

Gufatisha amaguru igitabo yumvishe aribyo bintu byiza kuri we kurusha uko yari gufatisha amaboko

Uyu ari umwana wawe ugafungura icyumba ukamusangamo ushobora kwiruka

Umwana wakunze ikintu ntiwakimukuraho ngo akwemerera, ashobora no kugisinzirana

Ibyishimo kumva ko ari gusangira amata n’ipusi

Uku niko guhitamo kwe kandi ntago wabimubuza ngo ugukundire

Umunsi wowe ushobora gushira ari gukora ikintu kimwe. uyuwe yazanye imyenda yose muri salon

Wakwibaza ari gusoma iki?

Reba ibyo uyu mwana arimo hafi saa sita n’igice z’ijoro

Rimwe na rimwe haribyo bana bakora bikabasigira ingorane

Ntago ahobora kumenya ko ageze mu rusengero ngo atuze

Brown Grace
MENYANIBI.COM

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru