Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri polisi y’igihugu (CID) rigaragaza ko muri uyu mwaka umubare w’abakurikiranyweho ibyaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano wazamutse, kuko hamaze gukorwa amadosiye 411 mu gihe mu mwaka ushize yari 243.

Ku rundi ruhande ariko, polisi iri mu nzego zivugwamo ruswa ku rwego rwo hejuru nk’uko raporo zitandukanye zibigaragaza.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’igihugu ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi avuga ko atari abapolisi bose bagaragara muri ruswa kandi n’abayibonetsemo barahanwa.

Umwaka ushize abapolisi 280 bagaragaye mu byaha bya ruswa bashyikirizwa inkiko, muri bo 170 birukanwa muri polisi y’igihugu.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi avuga ko nubwo hari intambwe yatewe mu kurwanya ruswa, ikibazo kiriho no mu zindi nzego cyane cyane nko gutanga amasoko, kunyereza imisoro, kutagaragaza imitungo ku bayobozi bakuru b’igihugu n’ibindi.

Raporo y’inkiko yerekana ko ku umwaka ushize wa 2016 kugeza mu kwezi kwa 9 uyu mwaka, hakiriwe imanza 387, aho abantu 233 bahamwe n’icyaha. Gusa haracyari imbogamizi zikomeye zirebana no kubona ibimenyetso simusiga bya ruswa kuko nko kumenya ko amafaranga runaka ari aya ruswa birakomeye, cyangwa ruswa y’ishimishamubiri (ruswa y’igitsina).

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.