Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Akarere ka Gasabo karavuga ko hamaze kuboneka ubundi butaka buri kuri hegitari 2 n’igice zo kwaguriraho irimbi rya Rusororo.

Ibi biravugwa mu gihe amarimbi yo hirya no hino mu mujyi wa Kigali agenda yuzura mbere y’igihe cyateganyijwe kandi n’abaturage bakaba batavuga rumwe ku bijyanye no gutwika imirambo nk’uburyo bwasimbura ubutaka bukoreshwa mu gushyingura.

Irimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo kuva ryatangira gushyingurwamo muri 2011, ubu hasigaye hegitari hafi 5 gusa bitewe n’uburyo abagana iri rimbi biyongereye, hakaba hari impungenge zo mu myaka 2 rizaba ryuzuye.

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bagaragaza impungenge z’uburyo gushyingura muri iki gihe hakoreshejwe sima n’amakaro ngo aribyo bimara ubutaka.

Ubuyobozi b’akarere ka Gasabo buvuga ko buri mu gikorwa cyo kwimura abaturage baturiye irimbi rya Rusororo kuri hegitari 2 n’igice mu rwego rwo kwagura iryo rimbi.

Akarere ka Gasabo gateganya kwishyura miliyoni 70 z’amafranga y’u Rwanda y’ingurane y’ubutaka buzagurirwaho  irimbi rya Rusororo. Mu rwego rwo kugabanya ubutaka ukoreshwa hashyingurwa, biranemewe mu Rwanda ko imirambo yatwikwa. Ariko ibi ntibivugwaho rumwe.

Imyemerere n’umuco biracyari imbogamizi ku itegeko ryemerera ubyifuza wese gusaba ko umurambo we wazatwikwa igihe azaba yitabye Imana.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru