Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari bavuga ko mu ngendo bakoze mu gihugu, basanze imicururize y’amashanyarazi akomoka ku mirasire irimo akajagari.

Babigaragaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2017, ubwo iyo komisiyo yagiranaga ibiganiro n’ibigo bicuruza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba birimo Mobisol, BBOXX, Serve and Smile, Wakawaka, Innotech na Tech Grand Lac.

Bibaye mu gihe intego ya Leta mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere ari ukuba abazaba bakoresha amashanyarazi afatiwe ku miringo mito (Off-grid) bazaba bari ku kigero cya 48% mu gihe ubu ari 11% gusa.

Abasenateri bagaragaje ko mu ngendo bakoze mu gihugu, bahasanze kampani zicuruza ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba nyinshi, ariko ibikorwa byazo ntibigaragare.

Uretse ibyo kandi ngo hari n’imikorere irimo akajagari ndetse itanahwitse nk’uko byatangiye bigaragazwa na perezidente w’iyi komisiyo; Senateri Muhongayire Jacqueline.

Agira ati “Muri benshi pe ariko ugera hasi ukabura ibikorwa byanyu. Ni henshi twageze tugasanga ibikoresho mutanga byarapfuye ariko byabuze ubisana. Ibintu byanyu birimo akajagari.”

Senateri Bizimana Evariste we agira ati “N’ibi byose mutubwira, abantu banyu mu turere nta na kimwe bazi.Bahari badahari kuko nta makuru bafite haba ku ntego yanyu n’aho mugeze.”

JPEG - 114.9 kb

Ibigo bikwirakwiza amashanyarazi y’imirasire y’izuba bihamagarirwa guhindura imikorere

Akomeza atanga urugero rw’umuturage basanze mu karere ka Bugesera yaraguze ibikoresho bitanga amashanyarazi y’imirasire y’izuba, bikaza gupfa ariko yabwira abahagarariye kampani, bakamubwira ko niba atabishaka yabisubiza.

Yavuze ko hari undi wo mu karere ka Rubavu waguze ibikiresho bya Mobisol birimo na televiziyo ikaza gupfa, yabibwira umukozi wayo, akamubwira ko agomba kujya kubibariza i Kigali.

Abahagarariye izo kampani bavuze ko babangamirwa n’ibibazo birimo amikoro y’abaturage batishyura neza n’abagifite imyumvire y’uko imirasire idatanga amashanyarazi ahagije.

Kuri ibyo ngo hiyongeraho abahabwa ibikoresho bakabyica kuko bikiri muri garanti, abakozi b’uturere nabo batumva akamaro k’imirasire,ariko cyane cyane kuba leta yabafunguriye imiryango nta gahunda y’imikorere yabo yagennye.

JPEG - 112.9 kb

Abasenateri bagaragaje ko ibigo bikwirankwiza amashanayarazi akomoka ku mirasire bikora mu kajagari

Karekezi Benoit, uhagarariye Innotech agira ati “Tugera ahantu tugiye kubaha imirasire bakakubwira ngo aha hazashyirwa amashanyarazi, sinagura umurasire. Abaturage badufitiye imyenda myinshi, ugasanga nk’uko Leta igenda ifasha izindi gahunda, ariko twe ntawe udufasha kwishyuza.”

Akomeza avuga ko Minisiteri y’Ibikorwa remezo itaberetse ahari abaturage bagomba kugezwaho umuriro w’amashanyarazi n’abakeneye amashanyarazi y’imirasire y’izuba.

Gusa ariko uwitwa Kayitesi Jeannette uhagarariye kampani yitwa Waka Waka hari ibyo atumvikanaho na bagenzi be.

Agira ati “Turi abacuruzi ariko hari bamwe muri twe bakabya. Bakishimira kwakira amafaranga ariko batabanje kureba ubushobozi bw’umukiriya. Umuntu ari mu nzu y’icyumba kimwe, umuhaye Televiziyo ngo azishyure!”

Akomeza agira ati “Abenshi kandi iyo babonye ayo mafaranga ntawe usubira inyuma kureba ko bikoresho bigikoraneza. Turakemura ikibazo kimwe, dutera ibindi.”

Abasenateri bavuze ko niba amasezerano basinyanye na Leta atanagaragaza ibijyanye n’imikorere, amakosa ashingiye kuri kompani zemeye kuyasinya.

Senateri Bizimana ati “Wasinye iki niba utari uzi ibyo ugiye gukora n’uburyo ubikora? Ni mwe rero mwabuze gahunda y’imikorere nk’abantu mwari mugamije ubucuruzi.”

Abasenateri bakomeze bizeza izo kampani ko hari gahunda ya Leta iri gukorwa hagamijwe kuzifasha kuvugurura imikorere.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.