Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare, nyuma yo kwtwara neza mu bizami bya Leta biheruka.

Aba bakoze ibizami by’amashuri abanza n’iby’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), barekuwe kugira ngo bakomeze amasomo yabo mu cyiciro gikurikiraho kuko bahawe n’ibigo, nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’Urwego rushinzwe Amagereza CIP Hillary Sengabo.

Yavuze ko abatsinze ikizamini gisoza amashuri abanza bazakomereza mu mashuri y’icyiciro rusange muri gereza, na ho abarangije icyiciro rusange bazakomereza mu ishami ry’amashuri yisumbuye y’imyuga na ryo riri muri gereza.

Tariki 13 Ugushyingo 2017, ubwo hatangiraga ibizami bya leta, bamwe muri aba bana bari bashimye leta yabahaye amahirwe yo kongera kwiga.

Umwe muri bo yagize ati “Turashima Leta y’ubumwe yatwemereye kwiga dufunze, twagoganye n’amategeko ariko ntiyadukuyeho amaboko turiga neza.”

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru