Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

Uyu mupadiri umaze imyaka ibiri aririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop ahamya ko kuba ari umupadiri bimukingira ibintu byinshi kuko ngo usanga hari n’abakobwa bamusaba urukundo.

Agira ati “Nk’umupadiri mpura n’abantu benshi, tugira inama abantu b’ingeri zose, muri ubu buryo abantu baba banzi rero, usanga hari abakobwa baza ugira ngo baragisha inama, akakubwira ngo ndagukunda.”

Akomeza agira ati “Nta kindi mpita mubwira, ndamubwira nti nanjye ndagukunda nk’umubyeyi wawe, kuko padiri ni umubyeyi. Ubupadiri rero burandinda kuba naca ku ruhande.”

Akomeza avuga kuririmba byagiye bimuhuza n’abantu benshi rimwe na rimwe bigakurura imigisha haba mu buryo bufatika cyangwa mu buryo bwa roho.

JPEG - 158.9 kb

Padiri Uwimana Jean Francois yiyemeje kuririmba mu njyana ya Hip Hop kugira ngo inkuru nziza igere kuri benshi

 

Ati “Kuririmba byagiye bimpuza n’abantu benshi ngashimishwa n’uko bamwe bazi indirimbo zanjye zikabafasha mu ngeri zose. Nagiye mu budage haboneka amafaranga yo kwishyurira abantu 500 ubwisungane mu kwivuza.”

Uko yatangiye kuririmba Hip Hop

Padiri Uwimana Jean Francois ni umupadiri wo muri diyosezi ya Nyundo akaba amaze imyaka itandatu ari umupadiri.

JPEG - 280.4 kb

Padiri Uwimana Jean Francois ahamya ko agitangira kuririmba muri Hip Hop bamwe mu bapadiri babyakiriye nabi

Ubusanzwe yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana akoresha injyana zisanzwe zo muri Kiliziya Gatolika.

Ahamya ko yatangiye kuririmba mu njyana ya Hip Hop nyuma yo kuganira n’abana bo ku muhanda asanze banywa itabi.

Yababajije impamvu bataririmba indirimbo zo muri Kiliziya, bamubwira ko batazishobora kuko zibakomerera
.
Nibwo ngo yahise afata icyemezo cyo gutekereza uburyo yagira umuyoboro watuma buri wese yisanga mu ijambo ry’Imana kandi akaririmba ibimworoheye.

Ati “Tugomba kwegera abantu tukabaha ubutumwa bwiza bw’Imana. Niba ahari abantu bakomererwa n’indirimbo zituje kuki tutahimba izihuta nibura aho bari bakajya baririmba Imana. Kandi burya iyo uririmba ibintu kenshi ugera aho ukabyemera.”

Byabanje kumugora

Padiri Uwimana avuga ko byabanje kumugora kubera bamwe mu bapadiri batamwumvaga cyane cyane abakuze bibwiraga ko agiye gutandukira ku muhamagaro we wo kwigisha ijambo ry’Imana. Avuga ko ariko uko iminsi yagiye ishira ari ko bakomeje kumwumva.

Ati “Hari abapadiri bashatse kunyitwaraho cyane cyane abakuze ariko ngerageza kubasobanurira. Hip Hop si iy’abanywa itabi, si ikibazo ahubwo ni umuyoboro wo kwigisha abantu bose.”

JPEG - 161.7 kb

Padiri Uwimana Jean Francois ari gusoma igitambo cya misa

Padiri Uwimana akomeza avuga ko kuri ubu yatangiye no kuririmba mu njyana igizweho ya kinyafurika abantu bakunze kwita iyo muri Nigeria.

Ati “Ni ngombwa gufata injyana zigezweho aho gushyiramo amagambo yandi ugashyiramo amagambo abwira abantu ko Imana ibakunda, amagambo abahumuriza, bakumva umuziki ubaryoheye kandi bagatahana n’ubutumwa bwiza.”

Padiri akomeza ahamagarira abahanzi kutitiranya kuririmba no kunywa ibiyobyabwenge ngo kuko asanga nta kindi bimara uretse kwica ubuzima n’inzira baba baratangiye ikababera mbi.

Padiri Uwimana ni umwe mu banyamuziki bawize mu iseminari nto ya Nyundo ndetse akaba yaragize uruhare rukomeye mu itsinda rya Fanfari za Seminari nto yo ku Nyundo.

Kanda kuri izi bouton zo hasi usangize abandi iyi nkuru

2 Responses

  1. Gaga

    Ko nanjye padiri mukunda raaa. Ubwo bizagenda bite? Mungire inama

  2. Haro

    Padiri koko umuntu akagukunda ukamukuzaho pe. Aha. Njya udohora ntugaterane indoBo.