Now Reading
Uganda: U Rwanda nirwo ruyoboye inama y’abakuru ba Polisi EAPCO
0

Uganda: U Rwanda nirwo ruyoboye inama y’abakuru ba Polisi EAPCO

by MENYANIBI1 week ago

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yahagarariye u Rwanda mu nama y’umuryango uhuza abakuru ba Polisi mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika (EAPCO).

IGP Gasana niwe wayoboye imihango yo gutangiza ku mugaragaro iyi nama iteraniye i Kampala guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2017.

Biteganyijwe ko gukumia ibyaha byambukiranya imipaka ariko harindwa n’umutekano w’urujya n’uruza rw’abimukira mu bihugu biri mu Burasirazuba bw’Afurika, ari bimwe mu byibandwaho muri iyi nama.

Insanganyamatisiko y’iyi nama ibaye ku nshuro ya 17 ni “Kunoza imikorere yo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

Iyi nkuru turacyayibakurikiranira

JPEG - 81.5 kb
Iyi nama iteranye ku nshuro ya 17 iri kubera muri i Kampala muri Uganda.
JPEG - 83.6 kb
Abitabiriye iyi nama barigira hamwe uko hanozwa gukumirai ibyaha byambukiranya imipaka.
JPEG - 73 kb
IGP Gasana, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda niwe wayitangije ku mugaragaro
JPEG - 98 kb
Iyi nama iba ihuje abakuru ba Polisi bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba.
About The Author
MENYANIBI

Leave a Response