Now Reading
Perezida Kagame yakiriye indahiro y’abayobozi bagize guverinoma nshya
0

Perezida Kagame yakiriye indahiro y’abayobozi bagize guverinoma nshya

by MENYANIBI3 weeks ago

Nyuma yo kwakira indahiro y’abagize guverimoma, Perezida wa Republika Paul Kagame yatangaje ko yifuza impinduka zihuse mu mikorere. 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2017, yakiriye indahiro y’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bagize guverinoma bashyizweho nyuma y’amasaha make Minisitiri w’intebe mushya arahiye.

Perezida wa Republika Paul Kame yavuze ko kunoza imikorere n’imikoranire mu bagize inzego z’ubuyobozi bidasaba abaterankunga ashimangira ko yifuza impinduka mu mikorere.

Umukuru w’igihugu yatangaje ko u Rwanda rufite ibibazo byihariye birimo no kuba ruri kure y’inyanja ngari bigatuma ikiguzi cyo kwinjiza no gusohora ibintu mu gihugu gihenda avuga ko ibyo nabyo ubwabyo bikwiye gutuma abantu bagira imyitwarire n’imikorere byihariye.

Mu ijambo rishimangira icyo ategerje kubafashe ku ibendera ry’igihugu barahirira ko bazaharaanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro, Perezida Kagame yagaragaje isura nyayo y’umuyobozi ukwiriye iryo zina.

Mu baminisitiri 20  harimo abagore 10 naho mu banyamabanga ba Leta 11 harimo abagore 2.Kuri 31 bagombaga ku rahira 3 ntibari bahari kubera impamvu zitatangajwe ariko Perezida wa Repubulika bazashakirwa umwanya wo kurahira kimwe na bamwe mu bandi bayobozi baherutse gushyirwa mu myanya itandukanye.8 mu bagize guverinoma yagiyeho ni bashya harimo abaministiri 5 n’abanyambanga ba Leta 3.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response