Now Reading
Umuhanzi Senderi yemereye amagare abavoma Nyabarongo
0

Umuhanzi Senderi yemereye amagare abavoma Nyabarongo

by MENYANIBI4 weeks ago

Senderi International Hit avuga ko agiye gukora ibitaramo byo gukusanya amafaranga yo kugura amagare yo guha abaturiye umugezi wa Nyabarongo bagorwa no kubona amazi meza.

Atangaza ibi nyuma yuko bamwe mu baturage bo muri Kamonyi baturiye Nyabarongo, bariwe n’ingona ubwo bajyaga kuvoma amazi muri uwo mugezi.

Senderi avuga ko ayo magare azabaha azatuma badasubira kuvoma amazi ya Nyabarongo ahubwo ngo bazajya bayanyonga bajya kuvoma amazi meza.

Agira ati “Ndi kwihanganisha abafana banjye bariwe n’ingona muri iyi minsi ndetse n’abandi wenda tuba tutamenye bitewe n’uko wenda aba ari abashumba baturanye n’akagera na Nyabarongo.

Rero ubu ndi gutegura amagare ngiye kugura kugira ngo nka bariya bahuye na biriya bibazo babone amagare bajye gushaka amazi meza bareke gusubira muri Nyabarongo.”

Akomeza avuga ari gutegura ibitaramo azakuramo ayo mafaranga kuko we byose ngo abikesha abafana be.

Ati “Birumvikana nzahera Mageragere na hariya Kamonyi, hari n’ahandi hantu tuba tutazi. Ni igitekerezo Imana yampaye ngo nkitekerezeho, abafana banjye mbasure tu.”

Senderi ahamya ko icyo gikorwa ari kugitegura neza kuburyo ngo azagikora bitarenze Noheli ya 2017.

Aha senderi yari hamwe na Kitoko

Nyuma yuko ikibazo cy’ingona zirya abaturage gikomeje guhangayikisha abaturiye umugezi wa Nyabarongo, cyane cyane mu Karere ka Kamonyi, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwabujije abaturage gusubira kuri uwo mugezi.

Guverineri w’iyo ntara, Mureshyankwano Rose yabwiye abo baturage ko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) bagiye gukora ibishoboka bakabagezaho amazi meza.

Senderi yaherukaga kugaragara mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame, wari umukandida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi. Avuga ko icyo ari kimwe mu byamushimishije cyane.

Ati “Ni uko bitavuzwe cyane ariko buriya byaranshimishije cyane kubona
umukuru w’igihugu ashima indirimbo yanjye akanayivugaho.”

Senderi akomeza avuga ko kuri ubu yasoje ikiruhuko yari yarihaye. Kuri ubu ngo ari gukora amashusho y’indirimbo yeyitwa “Convention”. Ikaba izajya hanze mu gihe kiri imbere.

Arateganya kandi ngo no gushyira hanze indirimbo nshya yise “Tonton”, ahamya ko izaryohera cyane abafana ba muzika ye.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response