Now Reading
Hatangiye irushanwa ry’ibiganiro mpaka mu mashuri yisumbuye na Kaminuza
0

Hatangiye irushanwa ry’ibiganiro mpaka mu mashuri yisumbuye na Kaminuza

by MENYANIBI4 weeks ago

Uyu ni umwaka wa gatanu Rwanda Inspiration Back Up itegura ikanashyira mu bikorwa irushanwa ry’ibiganiro mpaka {Debate} mu mashuri yisumbuye na za kaminuza ryiswe “National Young Entrepreneur’s Debate Championship”.

Iri ni rimwe mu marushanwa amaze kugira uruhare runini rwo gutinyura abana bakirangiza amashuri kuvugira mu ruhamwe. Rifasha urubyiruko kugira ibiganiro mpaka kuri gahunda zitandukanye zibera  mu gihugu.

Politike n’Ubukungu ni zimwe mu ngingo uru rubyiruko rukunze gufata rukazitangaho ibitekerezo mu ruhame. Ibi bitandukanye n’amasomo yandi baba basanzwe biga.

Ishimwe Dieu donnée uyobora Rwanda Inspiration Back Up ari nayo itegura Miss Rwanda, avuga ko iki gikorwa kigira uruhare runini mu kwigisha urubyiruko kuvugira mu ruhame, kwigirira ikizere no kumenya guhitamo ibikwiriye.

National Young Entrepreneur’s Debate Championship y’uyu mwaka wa 2017 yatangiriye mu ntara y’Uburengerazuba.

Ibigo bitandukanye birimo IPRC West, G.S Rambura Garcons, TTC Rubengera, St. Joseph, College St Marie, CIC Muramba, Apakape Kayove, G.S Gihundwe nibyo byitabiriye ibyo biganiro.

Ku nsanganyamatsiko igira iti “This House Believes That a cashless economy is an important pillar for regional intergration”, byaje kurangira IPRC West na St Marie bihigitse byegukanye umwanya wa mbere.

Byabahesheje itike ibageza ku rwego rw’igihugu aho bazaba bahagarariye Intara y’Uburengerazuba bakazahura n’abandi bagiye batsinda mu zindi ntara.

Kuwa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, iri rushanwa rizabera mu Ntara y’Amajyaruguru mu mugi wa Musanze kuri College St Agnes. Naho hakazatoranywa ibigo bibiri bizahagararira iyo ntara kuri Final.

Aya marushanwa azazenguruka intara zose n’umugi wa Kigali. Biteganyijwe ko azasozwa kuwa 24 Nzeri 2017 muri Salle ya Rwanda Revenue Authority .

Baba basa nkaho barimo kwiga. Kuko bibasaba gushishoza ku byo barimo kuvugaho

Batatu baba bicaye imbere, baba basabwa guhuriza ku ngingo imwe. Nta kubusanya

Aba ni abari bagize akanama nkemurampaka

Ku ngingo ahagazeho neza ntacyo waza umusobanurira ngo abyumve

Iyo bitaza neza bifashisha za mudasobwa ngo zibunganire ku byo barimo kuganiraho

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response