Now Reading
Umwana w’imyaka 10 wafashwe ku ngufu yabyaye
0

Umwana w’imyaka 10 wafashwe ku ngufu yabyaye

by MENYANIBI1 month ago

Akana k’agakobwa k’imyaka 10 kasambanyijwe ku ngufu nyuma kakangirwa kuvanamo inda n’urukiko rw’ikirenga uyu munsi kabyaye umukobwa.

Aka kana ntabwo kazi ko kabyaye kubera ko igihe kari gatwite kabwiwe ko mu nda yako harimo ibuye rinini.

Kabyaye uruhinja rupima 2.5kg kandi kabyara kabazwe. Ubutegetsi buravuga ko ari ako kana ari n’uruhinja kabyaye bose bameze neza.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yasambanyijwe ku ngufu inshuro nyinshi mu mezi arindwi ashize na se wabo ubu watawe muri yombi.

Hagati mu kwezi kwa karindwi niho byamenyekanye ko atwite igihe yavugaga ko yumva ababara mu nda maze ababyeyi be bakamujyana kwa muganga.

Urukiko rwo mu mujyi wa Chandigarh rwanze ko avanamo inda kubera ko yari igeze mu byumweru bya nyuma. Rwagendeye ku nama y’abaganga bavuze ko kuvanamo iyo nda byashoboraga kumugiraho ingaruka mbi.

Nyuma urukiko rw’ikirenga narwo rwanze ko ayivanamo kubera iyo mpamvu.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response