Now Reading
Kuri miliyoni 6 Rwf ushobora gutunga Inzu yawe
1

Kuri miliyoni 6 Rwf ushobora gutunga Inzu yawe

by MENYANIBI1 month ago

Umushinga w’Abasuwisi witwa ‘Skat Consulting’ ugiye gutangira kubaka mu Rwanda inzu zo guturamo zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 6RWf na 15RWf.

Byatangajwe n’umuyobozi w’uyu mushinga, Daniel Wyss, mu kiganiro n’abanyamakuru, cyateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kanama 2017.

Icyo kiganiro cyari kigamije kuvuga ku myiteguro y’imurikagurisha mpuzamahanga rya 2017 rizabera mu Rwanda kuva ku itariki ya 22 Kanama kugeza ku ya 06 Nzeri 2017.

Wyss yavuze ko bazatangira kubaka inzu icyenda ziri hamwe (Block), bakazazubaka mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, zikazuzura zitwaye agera kuri miliyoni 900RWf.

Biteganijwe ko zizatangira kubakwa mbere y’uko umwaka wa 2017 urangira, zikazaba zuzuye hagati mu mwaka wa 2018.

Yavuze ko inzu imwe muri izo icyenda izaba ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 6RWf na miliyoni 15RWf kuko ngo zitazaba zingana.

JPEG - 104.6 kb
Igishushanyo mbonera kigaragaza izo nzu zizubakwa hamwe harimo izifite agaciro ka miliyoni 6RWf

 

Ikindi ngo ni uko ibijyanye n’izo nzu bizasobanurwa neza mu imurikagurisha rigiye kuba kuko abazaryitabira bazerekwa uko zizaba zubatse.

Ako ngo ni kamwe mu dushya tuzaranga iryo murikagurisha kandi ngo ukaba ari umushinga wari ukenewe cyane mu Rwanda, nk’uko chairman wa PSF, Gasamagera Benjamin abisobanura.

Agira ati “Inzu ziciriritse ni umushinga inzego nyinshi z’igihugu zimaze igihe zitekerezaho hagamijwe gukemura ikibazo cy’amacumbi.

Agashya ni uko umushoramari muri iki gikorwa yemaze kubaka iyo nzu mu imurikagurisaha, abantu bakayibona.”

JPEG - 131.3 kb
PSF mu kiganiro n’abanyamakuru

Izo nzu zizubakishwa amatafari ahiye. Zose zizaba zubatswe mu buryo bugerekeranye (Etage), buri yose ifite ibyumba bibiri, uruganiririro, igikoni, ubwiherero n’ubwiyuhagiriro.

Akomeza avuga ko iryo koranabuhanga uwo mushoramari azanye, ari umwe mu mishanga myinshi igamije kugeza ku Banyarwanda inzu ziciriritse, bikaba ari ibyo kwishimira.

About The Author
MENYANIBI
1 Comments
  • Ntirenganya
    August 17, 2017 at 7:53 pm

    Nonese iyi nzu kuzajya uyibona bisaba kuba wifitiye ikibanza bazubakamo cg uzayigura yuzuye arukwinjira gusa?

Leave a Response