Now Reading
KFTV – Ishuri ryigisha imyugangiro ryongeye gutanga buruse ku rubyiruko
0

KFTV – Ishuri ryigisha imyugangiro ryongeye gutanga buruse ku rubyiruko

by MENYANIBI1 month ago

Imyugangiro ni kimwe mu bintu biri guhesha urubyiriko imibereho myiza rwaba urwarangije kwiga ntirubone akazi cyangwa urataragize amahirwe yo kwiga nkuko bigenda bigaragara mu buhamya bw’abatejwe imbere no kumenya umwuga umwe mu mwugangiro.

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe guteza imbere imyugangiro WDA ikangurira urubyiruko kwegera ibigo byigisha imyuga kugira ngo urubyiruko ruba rudafite akazi rubashe kwiga iyo myuga ndetse rubonereho no kwiteza imbere rwihangira imirimo ndetse rugaha na bagenzi barwo imirimo.

Ni muri urwo rwego ku nshuro ya gatatu ishuri ryitwa KFTV ryigisha ndetse kinahugura ababishaka cyane cyane urubyiruko ibyereke no gukora, gukina no gutunganya za cinema rikorera mu mujyi wa Kigali rifatanyije na WDA ryongeye gutanga amahirwe kubashaka kwiga ubumenyingiro bwabafasha kwihangira imirimo, ayo masomo azamara amezi atatu .

Nkuko umuyobozi wungirije w’ishuri KFTV Mukunzi Ismail yabitangarije urubuga rwa Menyanibi.com, mu magambo ye ati ” inshuro ebyiri zashise twabashije guha abarenga 100 imyanya yo kwiga ku buntu (scholarships) bize neza ndetse banabona impanyabushobozi kandi benshi muri bo babashije kwihangira imirimo ndetse abandi babona akazi ku ma televiziyo ndetse n’amazu atunganya imiziki atandukanye ya hano mu gihugu

Intego yizi scholarships ni ukugira ngo urubyiruko rurangije amashuri makuru ndetse nakaminuza bigishwe ubumenyingiro mu gihe gito bibafashe kwihangira imirimo. ikindi kandi bibafasha kwiga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo bibafafasha kandi guhita babona akazi ku buryo bworoshye dore ko ibyo biga biba ari ibintu bicyenewe ku isoko ry’umurimo .

Izi Scholarships zitangwa mu ma mashami akurikira:

Film making and television production :

  • Gukora amafilime ndetse n’ibijyanye no gutunganya ibiganiro bya televiziyo
  • Music audio production (Gutunga ibijyanye n’amajwi ndetse no gukora umuziki)
  • Graphic design (Gutunganya ibishushanyo bigezweho bikoreshwa mu kwamamaza)
  • Acting for film and television (kwiga gukina filimi no gukora ibiganiro kuri television)

 

Abifuza kwiga muri iki cyiciro cya gatatu kizatangira muri Gicurasi 2017 bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

*Kuba nibura wararangije amashuri atandatu yisumbuye,

*Kuba uzi kuvuga ndetse no gusoma ururimi rw’icyongereza, cyangwa igifaransa bikaba akarusho,

*Kuba witeguye guhita utangira kwiga mu gihe wemerewe umwanya mu ishuri.

Abifuza kandi biteguye guhita biga igihe bemerewe umwanya wo kwiga bagomba kohereza ibaruwa isaba kwemererwa kwiga yandikiwe umuyobozi w’ishuri iherekejwe na fotocopi y’impamyabumenyi yabo kuri email y’ishuri ariyo kftvschool@gmail.com cyangwa bakabigeza ku cyicaro cy’ishuri giherereye mu gakinjiro ko mu mugi mu inzu iri munsi ya Manumetal izwi ku izna rya NIZA Plaza bitarenze taliki 30 Kanama 2017.

Ku bindi bisobanuro, wahamagara kuri telefone igendanwa ariyo +250788363732 cyangwa ugasura urubuga rwa KIGALIFILMSCHOO ukabasha kumenya byinshi bijyanye no kwiyandkisha

ISHIMWE Romeo
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response